Amerika yagabye igitero ku kirwa cya Kharg gifatwa nk’inkingi y’ubukungu bwa Iran

 


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo z’Amerika zagabye igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo za Iran biri ku kirwa cya Kharg, ahantu hafatwa nk’ingenzi cyane mu bukungu bw’iki gihugu.

Mu ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2026, Trump yavuze ko iki gitero cyagabwe hashingiwe ku mabwiriza ye, kigakorwa n’ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati. Yavuze ko ari kimwe mu bitero bikomeye byigeze kugabwa muri ako karere, kikaba cyibasiye cyane ibirindiro bya gisirikare byari kuri icyo kirwa.

Nubwo igitero cyibanze ku birindiro by’ingabo, Trump yavuze ko bahisemo kudasenya ibikorwa remezo bijyanye n’inganda za peteroli biri kuri Kharg. Yongeyeho ko Iran cyangwa abafatanyabikorwa bayo nibakomeza kugerageza gufunga umuyoboro wa Strait of Hormuz, Amerika ishobora gusubira kugaba ibindi bitero bikomeye.

Ku ruhande rwa Iran, igisirikare cyayo cyatangaje ko igitero cyibasiye ibikorwa byayo by’ingufu cyangwa ibikomoka kuri peteroli cyatuma ihita yibasira ibikorwa by’ibigo byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikorana na Amerika.

Ibitangazamakuru byegamiye kuri Leta ya Iran byatangaje mu gitondo cyo ku wa 14 Werurwe ko nta bikorwa remezo bya peteroli byangiritse kuri icyo kirwa nyuma y’iki gitero.

Ikirwa cya Kharg giherereye hafi y’umujyi wa Bushehr ku nkombe z’inyanja, kikaba kiri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umuyoboro wa Hormuz. Nubwo gifite ubuso bwa kilometero kare 20 gusa, hafi igice kinini cyacyo cyubatsweho ibigega n’inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli.

Iki kirwa gifatwa nk’ingenzi cyane mu bukungu bwa Iran kuko hafi 90% bya peteroli yoherezwa mu mahanga inyuzwa kuri cyo.

Ibikorwaremezo byinshi biri kuri Kharg byatangiye kubakwa mu myaka ya 1960 n’ikigo cyitwaga Khark Chemical Company, cyari gihuriyemo abashoramari b’Abanyamerika n’Abanya-Iran. Nyuma yaho byaje kongerwamo ibindi bikorwa mu gihe cy’ubuyobozi bwa Ali Khamenei.

Mu ntambara yahuje Iran na Iraq mu myaka ya 1980, ibice byinshi by’iki kirwa byarasenywe. Nyuma y’iyo ntambara byaje kongera kubakwa, hashyirwaho n’ingabo nyinshi zo kurinda umutekano wacyo.

Mu minsi ishize, Yair Lapid yavuze ko gusenya ibikorwa bya peteroli bya Iran, cyane cyane ibiri ku kirwa cya Kharg, byaba uburyo bukomeye bwo guhungabanya ubukungu bwa Tehran.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko nubwo Amerika cyangwa Israel bashobora gusenya ibyo bikorwaremezo byoroshye, iki cyemezo cyaba gifite ingaruka zikomeye ku bukungu bw’akarere ndetse n’isi yose.

Inzobere mu by’ingufu muri Chatham House, Neil Quilliam, yatangaje ko Amerika na Israel bafite ubushobozi bwo kukirasa igihe bashakiye.

Na ho Prof. Scott Lucas wigisha politiki mpuzamahanga muri University College Dublin yavuze ko Iran ishobora kwihimura ikibasira inganda nyinshi zo mu Burasirazuba bwo Hagati cyangwa igafunga umuyoboro wa Hormuz, bikagira ingaruka ku bucuruzi bwa peteroli ku isi.

Nubwo iki kirwa ari ingenzi kuri Iran, n’ibigo byinshi byo mu Burayi bikurayo peteroli. Ibi bituma kugisenya byaba igihombo gikomeye ku bihugu byinshi bikenera ingufu zituruka kuri peteroli.

Post a Comment

Previous Post Next Post