Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, S6, bazamenya amanota yabo mu gihe kitarenze icyumweru.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, mu kiganiro bagiranye na RBA.
Abayobozi b’Uburezi bavuze ko iri tangazwa ry’amanota riteganyijwe gukorwa vuba, ku buryo abanyeshuri barangije icyiciro cya gatatu cy’amashuri yisumbuye batazarenza icyumweru bataramenya uko batsinze ibizamini bakoze.
Ibi bizafasha abanyeshuri gutegura intambwe ikurikiraho mu myigire yabo, cyane cyane abifuza gukomeza muri kaminuza, amashuri makuru cyangwa andi mahugurwa ajyanye n’ibyo bifuza kwiga.
Abatarabona amanota barimo gukorwaho iperereza
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko impamvu hari abatarabona amanota zishingiye ku kuba bakekwaho gukopera ibyo bizamini.
Yaguze ati: “Ubwo rero iyo ibyo bibaye amanota ntabwo atangwa kubera ko imibare yagaragaye ari minini. Twasanze hari abana benshi bakekwa. Rero ntabwo dushaka kubyihutisha cyane ngo hagire urengana.”
Yavuze ko bitazarenza ku wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026 abatarabona amanota bazamenya aho bahagaze.
Muri rusange, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abantu 7,188 bakekwaho kugira uruhare mu gukopera cyangwa gukopeza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Minisiteri ivuga ko kuba aba banyeshuri batarahabwa amanota bidahita bivuga ko bose bakoze amakosa. Iperereza rigamije kubanza gusuzuma ibimenyetso no gutandukanya ababa baragize uruhare mu gukopera n’abashobora kuba bakekwaho bidafite ishingiro.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko ntaho byigeze bigaragara ko hari umunyeshuri winjiranye ibimufasha gukopera nk’impapuro n’ibindi kuko binjira bamaze gusakwa.
Ibi bivuze ko iperereza ritareba gusa umunyeshuri washoboraga gufatirwa mu cyumba cy’ibizamini afite impapuro cyangwa ibindi bikoresho bitemewe, ahubwo hanasuzumwa uburyo ibisubizo bishobora kuba byarakwirakwijwe cyangwa abanyeshuri bagahabwa ubufasha mu buryo butandukanye.
Isesengura ryagaragaje ko abari gukorwaho iperereza ari ababishowemo [abakopejwe] n’abandi bantu.
Abatsinze neza bashobora kubona amashuri acumbikira abanyeshuri
Minisitiri Joseph Nsengimana n’Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, bavuze kandi ko hari gutekerezwa ku buryo abanyeshuri bagize amanota meza ariko bakaba batabonye ibigo by’amashuri acumbikira abanyeshuri, na bo bashobora guhabwa amahirwe yo kwiga bacumbikirwa.
Icyo cyemezo kiri mu biteganywa mu rwego rwo kureba uko abanyeshuri bakoze neza bahabwa amahirwe yo gukomeza amashuri mu buryo bubafasha gukoresha neza ubushobozi bafite.
Muri iki gihe abanyeshuri bakoze S6 bategereje kumenya amanota yabo, aho Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko bitarenze icyumweru bazaba bayabonye.
Ku banyeshuri batarabona amanota kubera iperereza ku gukopera, bo bazamenya aho bahagaze bitarenze ku wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, nk’uko Minisitiri w’Uburezi yabitangaje.
Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengimana


