Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryatangije umushinga w’ubushakashatsi ugamije kongera umusaruro w’amafi yororerwa mu Rwanda, kugabanya ikiguzi cy’ibiryo byayo no guteza imbere ubworozi burambye, hifashishijwe ikoranabuhanga rya Biofloc. Uyu mushinga uzakorana n’amakoperative 20 yorora amafi mu turere dutandukanye tw’igihugu, ukazageza muri Mata 2029.
Uyu mushinga witwa “Introduction of Biofloc Technology for High Profitable Aquaculture in Rwanda” watangijwe ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026. Uterwa inkunga na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, binyuze muri gahunda ya DeSIRA+, ishyirwa mu bikorwa na Enabel Rwanda.
Umuhango wo gutangiza uyu mushinga witabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye, barimo intumwa y’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), abayobozi bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Amakoperative (RCA), ndetse n’abanyamuryango b’amakoperative yorora amafi, biteganyijwe ko bazagira uruhare mu kuwushyira mu bikorwa.
Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, yavuze ko uyu mushinga ugamije gushaka ibisubizo birambye byafasha kongera umusaruro w’amafi, guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo no kugira uruhare mu kwihaza mu biribwa mu Rwanda.
Yagize ati: “Uyu mushinga ugamije gushakisha uburyo bushya kandi burambye bwo kongera umusaruro w’amafi, guteza imbere ubukungu, guhanga amahirwe y’imirimo mishya no kugira uruhare mu kwihaza mu biribwa mu Rwanda.”
Yashimangiye ko ICK ishaka ko ubushakashatsi bukorerwa muri kaminuza butagarukira mu nyandiko zisohoka mu binyamakuru by’ubumenyi, ahubwo ko ibyabuvuyemo bigomba kugera ku baturage no kubafasha mu buzima bwa buri munsi.
Ati: “Turifuza ko umusaruro w’ubu bushakashatsi utazagarukira gusa mu nyandiko zisohoka mu binyamakuru by’ubushakashatsi, ahubwo ko uwo musaruro uzagera no ku masahani y’Abanyarwanda.”
Dr. Théoneste Ndikubwimana, uhagarariye ishami rishinzwe amashuri makuru muri HEC akaba yari ahagarariye umuyobozi mukuru w’uru rwego, yashimye ICK ku bwo gutangiza uyu mushinga, avuga ko ari urugero rw’ubushakashatsi bugamije kugira icyo buhindura mu buzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Ibi ni urugero rumwe rw’ireme ry’ubushakashatsi. Ubushakashatsi tubona bwo mu mashuri bukunze kuba mu nyandiko gusa.”
Yongeyeho ko kuba uyu mushinga ufite abagenerwabikorwa bazwi, barimo amakoperative yorora amafi, bigaragaza ko ubushakashatsi bushobora kuva mu nyandiko bukabyazwa ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.
Fidèle Kamayana, uyobora umushinga wa DeSIRA+ uzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryawo, yavuze ko igitekerezo cyawo cyaturutse ku bushake bwo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi hifashishijwe ibisubizo bishya.
Yagize ati: “Igitekerezo cy’uyu mushinga cyavuye ku kureba iterambere ry’ubuhinzi kuko dukeneye ko ryihuta tubigizemo uruhare.”
Ikoranabuhanga rya Biofloc rizakoreshwa muri uyu mushinga ni uburyo bwo kororera amafi mu bigega birimo amazi agenzurwa, hagakoreshwa mikorobe mu guhindura imyanda imwe n’imwe y’amafi n’ibisigazwa by’ibiryo bikabyazwa ibinyabuzima bishobora kongera intungamubiri amafi akuramo.
Ubu buryo bushobora gufasha kugabanya ibiryo by’amafi byangirikaga cyangwa bitakoreshwaga neza, bikongera amahirwe yo kugabanya ikiguzi cy’ubworozi. Bushobora kandi gufasha gukoresha amazi neza no kongera umusaruro, bitewe n’uko bwashyizwe mu bikorwa n’imicungire y’ibigega.
Aborozi b’amafi bitabiriye umuhango wo gutangiza uyu mushinga bagaragaje ko bawitezeho ibisubizo ku mbogamizi bahura na zo, cyane cyane izijyanye no kubona ibiryo by’amafi no gukoresha neza ibyo bayagaburira.
Emmanuel Bagaragaza, uyobora koperative KOPIMU ikorera mu Karere ka Kirehe, yavuze ko ikoranabuhanga rya Biofloc bashyiriweho rizabafasha guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amafi.
Yagize ati: “Uyu mushinga uzadufasha gukemura imbogamizi twagiraga zo kubura ibiryo by’amafi, binyuze mu ikoranabuhanga rishya rya Biofloc twasobanuriwe.”
Mukanderanwa Suzane, wo muri koperative Abibumbye yo mu Karere ka Nyamasheke, na we yavuze ko ubu buryo bushobora gufasha kongera gukoresha intungamubiri z’ibiryo byajyaga mu byuzi ntizikoreshwe neza n’amafi.
Ati: “Icyatunejeje cyane ni uko bya bindi byose twagaburaga bikajya hasi mu byuzi, ubu kubera ikoranabuhanga rishya, bizajya byongera kuvamo ibitunga amafi.”
Nubwo Biofloc ishobora gufasha kongera umusaruro no kugabanya ikiguzi cy’ibiryo, imikorere yayo isaba ubumenyi mu micungire y’amazi, kugenzura urugero rwa ogisijeni n’ibindi bipimo by’ingenzi, ndetse no gucunga neza ibikoresho n’ingufu. Ni yo mpamvu ubushakashatsi buzafasha gusuzuma uko ubu buryo bwakoreshwa mu buryo bujyanye n’imiterere y’ubworozi bw’amafi mu Rwanda.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzakomeza kugeza muri Mata 2029, ukorana n’amakoperative 20 yorora amafi mu turere dutandukanye tw’igihugu. Uzibanda ku gusuzuma uko ikoranabuhanga rya Biofloc ryafasha kongera umusaruro, kugabanya ikiguzi cy’ubworozi no guteza imbere imikorere irambye.
Ibisubizo bizava muri uyu mushinga bizatanga amakuru azafasha kumenya ubushobozi bw’iri koranabuhanga mu bworozi bw’amafi mu Rwanda. Icyakora, ingaruka zifatika ku bwinshi bw’amafi azororwa, ikiguzi aborozi bazajya bakoresha n’inyungu bazabona zizashingira ku bizava mu bushakashatsi no ku buryo iri koranabuhanga rizashyirwa mu bikorwa.
Tags
RWANDA
