Kane tariki ya 20 Kanama 2026 hazatangazwa amanota y'ibizamini bya Leta 2025/2026

NESA yatangaje itariki abanyeshuri bazamenyeraho amanota y’ibizamini bya Leta

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026 ari bwo hazatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.

NESA yatangaje ko umuhango wo kumenyekanisha aya manota uzatangira saa munani z’amanywa, aho abanyeshuri bakoze ibi bizamini, ababyeyi, abarimu, abayobozi b’amashuri n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi basabwe kwitegura uwo munsi.

Itangazwa ry’amanota rizanyuzwa kandi ku ikoranabuhanga, aho rizanyuzwa imbonankubone ku miyoboro ya YouTube ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’iya NESA.

Abanyeshuri bakoze ibizamini bya PLE na O-Level barasabwa gukurikirana itangazwa ry’amanota ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026, guhera saa munani z’amanywa, kugira ngo bamenye uko batsinze ibizamini bisoza ibyiciro bari barimo.


Stay updated with the latest and most important news on @thefocusrwanda

Post a Comment

Fell free tell us what you want

Previous Post Next Post