MINEDUC yahakanye ibyo kongera gukoresha akanyafu mu guhana abanyeshuri



Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yatangaje ko gukubita abanyeshuri bitakiri uburyo bwemewe bwo gukemura imyitwarire mibi mu mashuri, ahubwo ko abanyeshuri bakwiye gukosorwa hakoreshejwe ubundi buryo butababaza umubiri.

Ibi yabivugiye kuri uyu wa 20 Kanama 2026, ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Irere Claudette yabajijwe ku cyifuzo cyo kuba akanyafu kongera gukoreshwa mu guhana abanyeshuri bagaragaje imyitwarire idahwitse, ashimangira ko Minisiteri y’Uburezi idateganya gusubiza icyo gihano mu mashuri.

Yagize ati ” Amakosa abana bakora ntabwo akemuzwa akanyafu, hari igihe akanyafu gahinduka ikinyafu ntabwo MINEDUC tuzemera ko umunyafu wagaruka. Ntabwo aribwo buryo bwo guhana umwana gusa kuwakosheje ntabwo azihanganirwa”.

Ibi bijyanye n’impinduka Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza, zigamije kuzamura ireme ry’uburezi, kunoza imyigishirize no kongera ubushobozi bw’abarimu. Muri izo ngamba harimo no gukaza uburyo bwo guhangana n’imyitwarire mibi mu mashuri.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ishuri rikwiye kuba ahantu harangwa n’umutekano n’umutuzo, ku buryo abanyeshuri babasha kwiga nta bibabangamiye.

Yagaragaje kandi ko ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri ari imyitwarire ikomeye izakomeza kurwanywa.

Yagize ati “Ishuri rigomba kuba ahantu hatarangwa inzoga n’ibiyobyabwenge na bike. Ntabwo bigomba kuhagaragara. Uzabifatanwa ku ishuri, yaba umunyeshuri, umwarimu, umuyobozi w’ishuri, umukozi wo mu gikoni, azahita yirukanwa. Abanyeshuri kuko tugomba gufasha abana, tuzakorana n’inzego z’ibanze tubafashirize hanze hatari mu ishuri.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko abanyeshuri bafite ibibazo byo gukoresha inzoga cyangwa ibiyobyabwenge bazajya bafashwa hanze y’ishuri, mu gihe abandi bazakomeza kurindwa ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano n’imyigire.

Muri rusange, abanyeshuri mu Rwanda barenga 34% by’abaturage bose. Minisiteri y’Uburezi kandi ikomeza gusaba ababyeyi kugira uruhare mu gufasha amashuri, harimo gutanga imisanzu isabwa kugira ngo ibigo by’amashuri bikomeze gukora neza.

Ku bijyanye n’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, NESA yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2025/26 warangiye abanyeshuri batsinze ku kigero cya 88,21%. Iri zamuka ryaturutse ku kigero cya 75,6% cyari cyagaragaye mu mwaka wa 2024/25.

Abakobwa batsinze ku kigero cya 87,1%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 89,59%.

Abanyeshuri 276,579 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu gihugu hose, baturuka mu mashuri 3,895. Muri bo, abahungu bangana na 44,35%, naho abakobwa bakaba 55,65%.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko uburyo bushya bwo guhangana n’imyitwarire mibi bugamije guhana abagaragaza imyitwarire idakwiye, ariko hakifashishwa uburyo budahutaza umubiri w’umwana, mu gihe ishuri rigomba gukomeza kuba ahantu hatekanye kandi hafasha abanyeshuri kwiga neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette

Stay updated with the latest and most important news on @thefocusrwanda

Post a Comment

Fell free tell us what you want

Previous Post Next Post