Ineza Leontine uri mu bafite izina rikomeye mu Itangazamakuru Nyarwanda yambikanye impeta y’urudashira na Abayisenga Shalom, bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.
Ubukwe bwabo bwabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama 2026. Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri EAR Cathedral Yohani Umubatiza Wera, muri Diyoseze ya Shyira, iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza.
Mbere y’uwo muhango, habanje kuba umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bwa Pastoral Notre-Dame de Fatima i Musanze.
Amakuru y’urukundo rwa Ineza Leontine na Abayisenga Shalom yamenyekanye ubwo aba bombi bakoranaga muri sosiyete ya TOP5SAI/ENERGY Radio. Icyo gihe Leontine yari umunyamakuru mu gihe Shalom we yakoraga mu rwego rw’ikoranabuhanga nka IT.
Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa bamenyanye, aba bombi bemeranyije gutangira urugendo rw’urukundo ku wa 31 Ukuboza 2021, itariki bavuga ko yakomeje kuba umwihariko kuri bo kuko buri mwaka bayizihiza nk’umunsi w’amateka yabo.
Mu ijoro rya tariki ya 9 Gicurasi 2026, mu Karere ka Musanze, Abayisenga Shalom yambitse impeta y’urukundo Ineza Leontine amusaba kuzamubera umufasha undi na we amwemerera atazuyaje.
Ku Gicamunsi cya tariki 23 Gicurasi 2026, ku biro by’Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, Ineza Leontine yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we Abayisenga Shalomo, mu muhango witabiriwe n’imiryango yabo, inshuti zabo ndetse n'abandi batandukanye.
Kuri ubu bakaba babaye umwe. Ubu Leontine yabaye umufasha wa Abayisenga, Abayisenga nawe yabaye umutware wa Leontine.
AMAFOTO YO GUSABA NO GUKWA NO GESEZERANA:











