Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Cap-Vert ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wo mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, mu mukino wabereye kuri Stade National de Cabo Verde i Praia.
Cap-Vert yatangiye umukino neza ndetse iza kubona igitego ku munota wa 40, ubwo Gilson Tavares yatsindiraga ikipe y’igihugu cye, bituma u Rwanda rusigara ruri gukina rushaka uko rwishyura.
Amavubi yacyishuye ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, ubwo Niyomugabo Claude yateraga ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umupira ukajya mu nshundura ku munota wa 45+2. Ibyo byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje gusatira rushaka igitego cyarushyira imbere. Ku munota wa 51, Iradukunda Elie Tatou yahise atsindira Amavubi igitego cya kabiri ku mupira wari utanzwe na Joy-Lance Mickels.
Nyuma yo kujya imbere, Amavubi yakomeje gukina yirinda ko Cap-Vert yishyura, kugeza umukino urangiye ari ibitego 2-1, bityo u Rwanda rutahana amanota atatu.
Iyi ntsinzi itumye Amavubi agira amanota atandatu nyuma y’imikino ibiri yo gushaka itike ya CAN 2027. Mu mukino wa mbere, u Rwanda rwari rwaratsinze Liberia ibitego 3-1.
Cap-Vert yo yatangiye iyi mikino itsindwa na Mali ibitego 3-1, mbere yo guhura n’u Rwanda kuri uyu mukino wa kabiri.
Amavubi na Cap-Vert si ubwa mbere bihuriye mu gushaka itike ya CAN. Mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, amakipe yombi yari yaranganyije imikino ibiri yose, yose yarangiye ari 0-0.
Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu mu Itsinda K, mu gihe Mali ifite amanota atatu mbere yo gukina na Liberia. Uwo mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri saa 21:00.
Uko ibitego byabonetse
40’ — Gilson Tavares: Cap-Vert 1-0 Rwanda.
45+2’ — Niyomugabo Claude: Amavubi yishyura, umukino uba 1-1.
51’ — Iradukunda Elie Tatou: U Rwanda rujya imbere ku bitego 2-1.
AMAFOTO:
Stay updated with the latest and most important news on @thefocusrwanda
Tags
IMIKINO






