Koresha ubu buryo ureba amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye S6 2025-2026


Nyuma y’uko ibisubizo by’ibizamini bya Leta bisohotse ku mugaragaro, abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye S6, bashobora kureba amanota yabo bifashishije urubuga rwemewe rwa SDMS.

Uko wareba amanota ya S6

1. Fungura urubuga rwemewe

Umunyeshuri agomba kujya kuri uru rubuga rwemewe ruratangarizwaho amanota ya S6 ukanze kuri link igaragara hasi aha:

👉 Check National Examination Results 2026 | NESA Rwanda Official Portal

2. Shyiramo amakuru asabwa neza nka Index Number

Ukimara gufungura urubuga, urashyiramo amakuru y’ibizamini asabwa na sisitemu, arimo nimero y’umukandida cyangwa andi makuru asabwa.

3. Ohereza ubusabe

Kanda kuri buto yemeza yanditseho Get Results kugira ngo usabe kureba amanota yawe

4. Bika ibisubizo

Iyoumaze kubona amanota yawe, ushobora kuyafotora ukoresheje screenshot, kuyamanura (Dawnloading) cyangwa kuyacapisha kugira ngo uyagumane.

Nanone kandi banyeshuri namwe babyeyi mushobora kandi gukurikira itangazo ryemewe rya Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, kuri YouTube mukanze kuri iyi link iri hasi aha. Abifuza gukurikira uko igikorwa cyo gutangaza amanota  bashobora gukurikira uwo muyoboro mu gihe cy’itangazwa ryayo munyuze kuri iyi link iri hasi.

👉 https://www.youtube.com/live/oUHcFYTtEqs?si=effoGDlXjK5pUrah

Byongeye kandi urubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, ni ahantu h’ingenzi abanyeshuri n’ababyeyi bashobora gukura amakuru ajyanye n’ibizamini bya Leta mukoresheje iyi link iri hasi aha:

👉 Urubuga rwemewe rwa NESA – https://www.nesa.gov.rw

Kubera ko abanyeshuri benshi bashobora kugerageza kureba ibisubizo icyarimwe, urubuga rushobora kugira abantu benshi barukoresha nyuma gato y’uko amanota atangajwe. Mu gihe urubuga rudafunguka, abanyeshuri basabwa gutegereza iminota mike bakongera bakagerageza.

Mu gihe cy’itangazwa ry’ibisubizo by’ibizamini bya Leta, abanyeshuri n’ababyeyi basabwa kwitondera imbuga zitemewe ndetse n’amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko atanga ibisubizo. Ntugatange nimero yawe y’ibizamini cyangwa andi makuru bwite ku rubuga utazi cyangwa umuntu utizeye.

Abanyeshuri n’ababyeyi basabwa kugenzura amakuru bakoresheje inzego za Leta zemewe, zirimo MINEDUC, NESA ndetse na SDMS. Urubuga rwa NESA rutanga serivisi zijyanye n’ibizamini by’igihugu, harimo kwemeza ibisubizo ku bakoze ibizamini bya P6, S3, S6, Y3 na L5.

 Imiyoboro y'ingenzi

👉 NESA Official Website

👉 NESA Exam Results Publication

👉 NESA Online Services – Confirmation of Results


Stay updated with the latest and most important news on @thefocusrwanda

Post a Comment

Fell free tell us what you want

Previous Post Next Post