Idrissa Ouedraogo yasabye DNA ku mwana bivugwa ko ari uwe


Idrissa Ouedraogo yagejeje ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko Ishimwe Vestine ategekwa kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse hakabaho ibizamini bya ‘DNA Test’ kugira ngo hamenyekane niba uwo mwana ari uwe.

Iki kirego cyatanzwe ku wa 17 Nzeri 2026, mu gihe Ouedraogo ategereje kuburanira mu mizi urubanza rw’ubutane Ishimwe Vestine yamureze. Amakuru dukesha Igihe avuga ko muri icyo kirego, Ouedraogo ahakana ibyo umugore yamushinjaga, birimo kumuhahaza nyuma yo kumenya ko yari afite abandi bagore.

Ouedraogo avuga ko ikibazo cy’ingenzi kuri we ari uko atigeze abona umwana Ishimwe Vestine avuga ko ari uwe kuva yavuka, nubwo avuga ko yagiye asaba ko amwerekwa. Yasabye urukiko ko uwo mwana yamwerekwa mbere y’uko urubanza rw’ubutane ruburanishwa mu mizi, kuko afite impungenge ko gutandukana burundu n’umubyeyi we, cyane ko aba mu mahanga, bishobora gutuma atongera kubona umwana.

Mu kirego cye, Ouedraogo yanifuje ko urukiko rutegeka gukorwa ibizamini bya ‘DNA Test’ hagati ye n’umwana, avuga ko byamufasha gukuraho impungenge afite ku busabane bwabo kandi bikamufasha kumenya inshingano afite nk’umubyeyi. Yasabye ko izi ngingo zombi zabanza gukemurwa mbere y’uko urubanza rw’ubutane rutangira kuburanishwa mu mizi.

Stay updated with the latest and most important news on @thefocusrwanda

Post a Comment

Fell free tell us what you want

Previous Post Next Post