Abandi 46 batawe muri yombi bakekwaho gukopera abanyeshuri ibizamini bya Leta


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abandi bantu 46 bakekwaho kugira uruhare mu gufasha abanyeshuri gukopera ibizamini bya Leta, ndetse dosiye zabo zamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Aba biyongereye ku bandi 81 bari barafashwe mbere bakaba bari gukurikiranwa n’ubutabera.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko iperereza kuri iki kibazo rigikomeje no mu tundi turere. Yagize ati “Nyuma yo guta muri yombi 81 ba mbere ubu bari mu butabera, hafashwe abandi 46 na bo dosiye zabo twamaze kuzohereza mu Bushinjacyaha. Icyo twakwibutsa abantu ni uko iperereza rigikomeje no mu tundi Turere.” 

Abafashwe bashya barimo umwe wo muri Kirehe, 11 bo muri Kayonza, batandatu bo muri Rwamagana, 16 bo muri Nyabihu, babiri bo muri Musanze, batatu bo muri Gicumbi, bane bo muri Nyamagabe na batatu bo muri Huye. Dosiye z’abakekwaho bo muri Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Nyabihu, Musanze, Nyamagabe na Huye zashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 14 Nzeri 2026, mu gihe iza Gicumbi zatanzwe ku wa 15 Nzeri.

RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko bamwe mu barimu bigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bakekwaho kwihindura abatetsi kugira ngo babone uko bagera ahakorerwa ibizamini. 

Muri aba batawe muri yombi harimo ukekwaho kujyana ibikoresho byo guteka, nyuma umwe mu bagenzura ikizamini akamugezaho ikizamini mu gikoni, bakagikora mbere yo kujya kugiha abanyeshuri ngo bagikopere. Abakekwaho ibyo bikorwa barimo gukurikiranwa ku byaha byo gukoresha ububasha umuntu ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, icyaha kiri mu byaha bya ruswa, ndetse no kumena ibanga ry’akazi. 

Uhamijwe icyaha cya mbere n’inkiko ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka irindwi kugeza ku 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 kugeza kuri miliyoni 10 Frw, mu gihe icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi giteganyirizwa igifungo cy’umwaka umwe kugeza ku myaka ibiri.

Aba 46 biyongereye kubandi 81 nabo bafashwe bakekwaho kugira uruhare muri iri kopeza ry'ibizamini bya Leta


Stay updated with the latest and most important news on @thefocusrwanda

Post a Comment

Fell free tell us what you want

Previous Post Next Post