Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze ubushakashatsi bwatumye uturemangingo tw’ubwonko bw’umuntu dushyirwa mu bwonko bw’imbeba, hagamijwe kwiga neza uko ubwonko bw’umuntu bukora n’indwara zifata urwungano rw’imyakura. Ubu bushakashatsi bushobora gufasha mu kugerageza imiti mishya y’indwara z’ubwonko n’iz’ubuzima bwo mu mutwe.
Aba bahanga bavuga ko uturemangingo tw’umuntu twashyizwe mu bwonko bw’imbeba twashoboye gukorana n’uturemangingo tw’imbeba twari dusanzwe turi muri ubwo bwonko. Ibi bibaha uburyo bushya bwo kwiga imikorere y’indwara zimwe na zimwe zigaragara cyane cyangwa gusa mu bantu, bityo bakaba bizeye ko bizafasha mu guteza imbere ubuvuzi bushya.
Nubwo ubushakashatsi bushobora gutuma umuntu atekereza ko izo mbeba zaba zifite ubwonko nk’ubw’umuntu, abashakashatsi bashimangira ko atari ko bimeze. Bavuga ko izo nyamaswa zagiye zihindurwa mu buryo bwihariye bwa siyansi kugira ngo hagire igice cy’ubwonko cyongerwamo uturemangingo tw’umuntu.
Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature nyuma yo gusuzumwa n’abandi bahanga bo muri uru rwego (peer review) no kugenzurwa ku bijyanye n’imyitwarire iboneye mu bushakashatsi.
Tags
HIRYA & HINO
