Inzoga n’ibiyobyabwenge byangije bikomeye ubuzima bwe

Audilo wangijwe n'inzoga n’ibiyobyabwenge, kuri ubu asaba urubyiruko kubyirinda

Umusore witwa Audilo wo mu Karere ka Rulindo avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo gutangira kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, kugeza ubwo ubu ahanganye n’ibibazo bikomeye by’ubuzima n’imibereho.

Audilo yakuriye mu muryango utifashije cyane. Avuga ko ababyeyi be bombi bapfuye afite imyaka itanu, nyuma yo kurwara Sida, maze ajya kubana na nyirakuru.

Nubwo yakuriye muri ubwo buzima, Audilo yize amashuri neza ndetse arangiza ayisumbuye. Yaje kwiga muri Kaminuza ya Mount Kigali, ariko muri icyo gihe ngo yatangiye guhindura imyitwarire, atangira kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi.

Nyuma y’urupfu rwa nyirakuru, ubuzima bwe bwarushijeho kuzamba. Yaje kuva mu rugo, aba mu buzima bwo ku muhanda, aho amakuru amwerekeye avuga ko yari azwi cyane mu gace ka Muhima mu Mujyi wa Kigali.

Indwara n’imibereho mibi

Nkuko ababa hafi Audiol babitangarije Urugendo TV bavuga ko kuva mu mwaka wa 2019 yatangiye kugira ibibazo bikomeye by’ubuzima, nyuma y’imyaka yari amaze akoresha inzoga n’ibiyobyabwenge.

Ngo yaje kurwara igituntu n’ibindi bibazo by’ibihaha, ndetse ubu akaba afite n’indwara ya diyabete. Aya makuru kandi avuga ko yaje kugira kanseri y’ibihaha.

Audilo ubwo yaganiraga n'Urugendo TV yasabye urubyiruko n'abandi muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge ariko kandi ashimira Leta y'u Rwanda yanashize ambaraga muguca inzoga z'ibyuma.

Yagize ati: "Nshimira Leta yafashe icyemezo cyo guca izi nzoga z'ibyuma, nazo zirimuzangije ubuzima bwange kuko nubu sindeba neza. Ndasaba urubyiruko kwirinda kwishora mu bishobora kurwangiza byose." 

Uyu musore ubu abayeho mu buzima bugoye cyane, mu gihe abamuzi bavuga ko mbere yari umusore umeze neza kandi ufite icyizere cy’ubuzima.

Inkuru ya Audilo ije mu gihe u Rwanda rukomeje kongera ingufu mu kurwanya ikoreshwa ry’inzoga zitemewe n’izitujuje ubuziranenge, ndetse no gushishikariza abaturage kugabanya inzoga.

Muri Nyakanga 2026, Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa SI ZO ZAWE, ZANGE, bugamije kurwanya inzoga zitemewe cyangwa zikorwa mu buryo butujuje ubuziranenge. Iyi gahunda ishyigikira na gahunda ya TUNYWE LESS igamije kugabanya ikoreshwa ry’inzoga. 

Polisi yavuze kandi ko inzoga z’inkorano cyangwa zongerwamo ibintu byangiza ubuzima zishobora gutera uburwayi bukomeye, harimo ubuhumyi, kwangirika kw’imyanya y’umubiri ndetse n’urupfu. 

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 44 bapfuye hagati ya Mutarama na Kamena 2026 nyuma yo kunywa ibinyobwa byongerwemo ibintu by’uburozi. 

Muri Kanama 2026, Polisi yakomeje ibikorwa byo gukura mu baturage inzoga zitemewe, inasaba abantu kuzitanga kugira ngo zimenwe. 

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) narwo rwatangaje amabwiriza mashya agenga ibinyobwa bisembuye, ari mu nyandiko z’amabwiriza yasohotse muri Kamena 2026 ndetse runategeka ko zimwe mu nzoga zitwa ibyuma zihagarikwa gucuruzwa ku isoko ndetse n'inganda zizikora zigafungwa. 

Mu Karere ka Rulindo, aho Audilo akomoka, muri Kanama 2026 hamenwe litiro zirenga 22,000 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gikorwa cyari kigamije gukomeza guhangana n’ibinyobwa bishobora guteza ibibazo ku buzima. 

Inkuru ya Audilo itanga isomo ku ngaruka zishobora guterwa no gukoresha nabi inzoga n’ibiyobyabwenge, cyane cyane iyo ikoreshwa ryabyo rihinduye ubuzima bwa buri munsi.

Audilo asaba urubyiruko kumva ubutumwa bw’inzego z’igihugu, kwirinda inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge, no gufata ibyemezo bibafasha kubaka ejo hazaza habo.




Stay updated with the latest and most important news on @thefocusrwanda

Post a Comment

Fell free tell us what you want

Previous Post Next Post