Kamonyi: Polisi yafatanye udupfunyika 135 tw’urumogi n’ingurube ukekwaho ubujura


Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, RIB n’abaturage, yafashe abagabo babiri bakekwaho ibikorwa by’ubujura, birimo kwiba amatungo. Umwe muri bo yafashwe anafite udupfunyika 135 tw’urumogi.

Hakizimana Jean Nepomuscene, ufite imyaka 26, yafashwe ku wa 14 Nzeri 2026 mu rugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Bihenga, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi.

Abapolisi bamufashe basanga yari ahishe udupfunyika 135 tw’urumogi muri radiyo (amplifier). Muri urwo rugo kandi habonetse ingurube yari yaribwe ku wa 12 Nzeri 2026.

Nyuma yo gufatwa, Hakizimana yavuze ko iyo ngurube yari yayigurishijwe na Habuhazi Patrick, na we wahise afatwa kugira ngo akorerwe iperereza.

Abaturage bo muri ako gace bavuze ko aba bagabo bombi bari basanzwe bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura, by’umwihariko ubujura bw’amatungo.

Ingurube yafashwe yahise isubizwa nyirayo, mu gihe Hakizimana na Habuhazi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, aho iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge bishobora kugira uruhare mu bikorwa by’ibyaha, abasaba kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe.

Yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kubyamagana no gutanga amakuru ku gihe ku babicuruza cyangwa ababikwirakwiza. Ibiyobyabwenge bishobora gushora ababikoresha mu bikorwa bitemewe birimo ubujura bw’amatungo, urugomo n’ibindi byaha bihungabanya umutekano.”

CIP Kamanzi kandi yavuze ko Polisi itazihanganira ubucuruzi n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, kimwe n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bifitanye isano na byo.

Yasabye abishora muri ibyo bikorwa kubireka, bagahitamo ibikorwa byemewe bibateza imbere kandi bakubahiriza amategeko.




Stay updated with the latest and most important news on @thefocusrwanda

Post a Comment

Fell free tell us what you want

Previous Post Next Post