Mu muhango wo Kwita Izina 2026 wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, abana 20 b’ingagi bahawe amazina mashya, mu gikorwa cyitabiriwe n’abashyitsi batandukanye baturutse mu Rwanda no mu mahanga.
Aya mazina yahawe abana b’ingagi bo mu miryango itandukanye, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere gahunda yo kubungabunga ingagi zo mu birunga no kugaragaza uruhare rw’abantu n’imiryango itandukanye mu kubungabunga ibinyabuzima.
Muri aba bana, uwiswe Muganura ni uwo mu muryango wa Izuba, ahabwa iri zina na Patrice Evra, wahoze akinira Manchester United.
Evra yavuze ko kwita izina umwana w’ingagi ari ibintu atatekerezaga ko azigera akora mu buzima bwe.
Yagize ati: "Ntabwo nigeze ntekereza ko mu buzima bwanjye nari kuzigera mbona Ingagi, mu by’ukuri ni ibintu byiza. Kwita Izina umwana w’Ingagi ni ibintu byiza cyane. Ndimo ndishimira buri mwanya ndi hano mu Rwanda."
Mu bandi bitabiriye uyu muhango, Shaikha Al Nuwais yise ingagi yo mu muryango wa Umuhoza Ishakwe, naho Dominic Barton aha umwana w’ingagi wo mu muryango wa Izuba izina Umukondo.
Paul Danforth yise ingagi yo mu muryango wa Susa Shikama, mu gihe Miguel Angel Gil Marin yahaye umwana wo mu muryango wa Pablo izina Inkera.
Mu muryango wa Hirwa, Ahmed Sadek Elsewedy yise umwana w’ingagi Rugamba, naho Olivier na Quitterie Granet baha uwo mu muryango wa Ntambara izina Umucyo.
Garreth na Nicola Wood bo bahisemo izina Ngabonzima ku mwana wo mu muryango wa Segasira, mu gihe James Chester yise umwana wo mu muryango wa Musilikare Ndongozi.
Undi mwana wo mu muryango wa Musilikare yahawe izina Ndahiro na Jeannette Uwimbabazi.
Mu yandi mazina yatanzwe harimo Ngoga, izina ryahawe umwana wo mu muryango wa Kwitonda na Francesco Calvo; Muhuza, iryahawe umwana wo mu muryango wa Muhoza na David Lappartient; ndetse na Komezutsinde, izina Dominique Laura Plewes yahaye umwana wo mu muryango wa Mutobo.
Mamadou Sakho yise umwana wo mu muryango wa Muhoza Ntwarane, naho Mutaz Barshim aha umwana wo mu muryango wa Humura izina Tarama.
Umwana wo mu muryango wa Pablo yahawe izina Mpinga na Alastair Fothergill, mu gihe Israel Mbonyi yahaye umwana wo mu muryango wa Izuba izina Impeta.
Kelly O’Meara yise umwana wo mu muryango wa Musilikare Igeno, naho Neil na Susan McDougall baha uwo mu muryango wa Izuba izina Ruhembe.
Ku ruhande rw’umuryango wa Umubano, umwana w’ingagi yahawe izina Nkwakuzi na Ameloot Kenza Johanna.
Muri rusange, amazina yatanzwe muri uyu muhango ni Ishakwe, Umukondo, Shikama, Inkera, Rugamba, Umucyo, Ngabonzima, Ndongozi, Ndahiro, Ngoga, Muhuza, Komezutsinde, Ntwarane, Tarama, Mpinga, Impeta, Igeno, Ruhembe, Muganura na Nkwakuzi.
Uyu muhango ukomeje kuba imwe mu nzira u Rwanda rukoresha mu kugaragaza akamaro ko kubungabunga ingagi zo mu misozi y’Ibirunga, ndetse no guhuza ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’iterambere ry’abaturage.
AMAFOTO:
Tags
RWANDA











