Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byatangaje ko abaganga babyo bakoresheje uburyo bugezweho bwa Endoscopy bagakura mu nda y’uruhinja rw’amezi atanu igice cya Tournevis rwari rwaramize, bitabaye ngombwa ko rubagwa.
Iki gikorwa cyakozwe n’itsinda ry’inzobere mu ndwara zifata urwungano ngogozi, riyobowe na Dr. Gaspard Habimana, inzobere mu kuvura abana bafite indwara zifata urwungano ngogozi, umwijima n’urwagashya. CHUK yatangaje ko iki gikorwa cyakozwe ku wa 18 Nzeri 2026, kikaba cyagaragaje intambwe mu gukoresha ikoranabuhanga rya Endoscopy mu Rwanda.
CHUK yagize iti: “Ibi byatumye uwo mwana atabagwa bisanzwe, bityo biba intambwe ikomeye mu iterambere ry’ubuvuzi bukoresha Endoscopy mu Rwanda.”
Ubu buryo kandi si ubwa mbere bukoreshwa muri CHUK mu gukura ibintu byamizwe n’abarwayi. Mu 2022, abaganga b’ibi bitaro bakoresheje Endoscopy bakura ikiyiko kinini mu nda y’umurwayi wari wakimize.
Endoscopy ni iki? Ni uburyo bwo gusuzuma cyangwa kuvura indwara hakoreshejwe agakoresho kameze nk’umuyoboro woroshye gafite kamera, kakanyuzwa mu myenge imwe y’umubiri kugira ngo abaganga barebe imbere mu mubiri.
Mu bijyanye n’urwungano ngogozi, bushobora gufasha gutahura ibisebe, ibimenyetso bya kanseri n’ibindi bibazo, ndetse no gukuramo ibintu umuntu yamize.
Mu myaka ibiri ishize, CHUK yanakiriye imashini ya Endoscopic Ultrasound (EUS), ihuza Endoscopy na Ultrasound. Iyi tekinoloji ifasha abaganga kubona mu buryo burambuye imiterere n’imikorere y’ingingo z’imbere, bityo ikaba ishobora gufasha gutahura indwara hakiri kare no gufata ingamba mbere y’uko zikomera.
Tags
RWANDA

