Uwamariya Leontine watsinze O’Level mu Rwanda agiye gukomereza amashuri muri Jordan


Uwamariya Leontine, wabaye uwa mbere mu Rwanda mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level) mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, agiye gukomereza amasomo ye muri Jordan. Aya makuru yatangajwe n’umunyamakuru Sam Kabera, wakurikiranye by’umwihariko ikibazo cy’uyu munyeshuri nyuma yo kutagaragara mu birori byo gutangaza ibyavuye mu bizamini.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, Sam Kabera yatangaje ko Uwamariya yamaze gufata rutemikirere yerekeza muri Jordan, aho biteganyijwe ko azakomereza amashuri. 

Yagize ati: “Amakuru angeraho aka kanya ni uko Uwamariya Leontine ari muri rutemikirere mu minota mikeya araba ageze Jordan aho agiye gukomereza amasomo ye.” 

Uyu munyamakuru kandi yashyize hanze ifoto igaragaza Uwamariya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aherekejwe n’ababyeyi be ndetse n’abayobozi b’ishuri yigagaho.

Uwamariya yize muri ISF (Institut Sainte Famille Nyamasheke) mu Karere ka Nyamasheke, akaba akomoka mu Kagari ka Mushaka, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi. Yamenyekanye cyane nyuma yo kutagaragara ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta, nubwo yari yabaye uwa mbere mu gihugu. MINEDUC yari yatangaje ko yari yahamagariwe kuri telefone ariko ntiyaboneka, ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’umunsi umwe, Uwamariya yaje kuzanwa ku cyicaro cya MINEDUC, ahabwa ibihembo bye nk’umunyeshuri watsinze neza kurusha abandi. 

Yanijejwe ko azahabwa ibihembo byose yari agenewe. Ubu, nyuma y’ayo mateka yakurikiye gutangazwa kw’amanota, uyu munyeshuri yatangiye urugendo rushya rwo gukomeza amasomo ye muri Jordan.




Stay updated with the latest and most important news on @thefocusrwanda

Post a Comment

Fell free tell us what you want

Previous Post Next Post