Gasa Methane yo mu Kivu Bitarenze Muri 2028 Izaba Yatangiye Kubyazwa Umusaruro

Muri 2028 Gas Methane izangira gukoreshwa hirya no hino mu gihugu

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri gutegura gahunda izatuma abaturage batangira gukoresha gaz méthane ikurwa mu kiyaga cya Kivu mu guteka, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2028.

Ibi byasobanuwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, ubwo yavuganaga n’itangazamakuru ari kumwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence. Bavuze ko uyu mushinga uzafasha kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bisanzwe no korohereza abaturage kubona ingufu zo guteka.

Uyu mushinga watangiye gutegurwa mu 2019, aho u Rwanda rwagiranye amasezerano na sosiyete ya Gasmeth Energy igamije gucukura no gutunganya gaz méthane yo mu Kivu. Biteganyijwe ko izajya itunganywa ku kigero kinini ku buryo ishobora gukoreshwa mu ngo, mu nganda ndetse no mu binyabiziga.

Muri 2022, ibikorwa by’uyu mushinga byongeye gufata indi ntera, nyuma yo gutangiza iyubakwa ry’uruganda rutunganya iyi gaz mu Murenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi. Kugeza ubu, ibikorwa birarimbanyije ku buryo biteganyijwe ko mu 2028 abaturage bazaba batangiye kuyikoresha ku rugero rufatika.

Iyi gaz izabanza kwibandwaho mu bigo bifite abantu benshi nko mu mashuri, ibitaro n’amagororero, hagamijwe kugabanya ikoreshwa rya gaz isanzwe icuruzwa mu macupa, no koroshya uburyo bwo kubona ingufu zo guteka muri ibyo bigo.

Usibye guteka, gaz yo mu Kivu isanzwe ikoreshwa mu kubyara amashanyarazi, aho imishinga imwe n’imwe imaze igihe ikora mu turere twa Rubavu na Karongi. Hari kandi indi mishinga iri gutegurwa izongera ubushobozi bwo kuyibyaza ingufu mu gihe kiri imbere.

Leta ivuga ko uyu mushinga uzafasha kugabanya amafaranga igihugu cyatakazaga mu gutumiza gaz mu mahanga, ndetse bikazagira uruhare mu kugabanya ibiciro ku isoko ryo mu gihugu.

Ku bijyanye n’uko ibiciro bizajya bigenwa, Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko bitazajya bishingira ku cyemezo cya Leta, ahubwo bizajya biterwa n’isoko. Icyakora, Leta izakomeza gukurikirana isoko kugira ngo hirindwe abacuruzi bashobora kuzamura ibiciro mu buryo budakwiye.

Iyi gahunda iri mu murongo mugari w’u Rwanda wo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara, hagamijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye. Biteganyijwe ko muri 2030, ikoreshwa ry’ibi bicanwa rizaba ryaragabanutse ku kigero kigaragara.

Muri 2028 Gas methane izatangira gukoreshwa hirya no hino mu gihugu


Post a Comment

Previous Post Next Post