Abifuza kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda bagiye gutangira gukurikiza amabwiriza mashya agamije kongera ubuziranenge n’ubunyamwuga mu myigishirize no mu itangwa rya permit.
Iyi gahunda nshya iteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Nzeri 2026, nyuma y’itangazwa ry’amategeko azayigenga ategerejwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Kimwe mu by’ingenzi byahindutse ni uko nta mukandida uzongera kwemererwa gukora ikizamini cya permit atabanje kwiga mu ishuri ryemewe kandi akabihamya n’icyemezo cyatanzwe n’iryo shuri.
Amashuri yose yigisha gutwara ibinyabiziga azajya akoresha integanyanyigisho imwe yemewe ku rwego rw’igihugu. Ibi bivuze ko abanyeshuri bazajya bahabwa amasomo amwe kandi mu gihe kingana, hatitawe ku ishuri bizeho.
Hari kandi impinduka ku barimu bigisha gutwara ibinyabiziga. Uhereye ubu, umwarimu azajya asabwa kuba yararangije nibura amashuri yisumbuye, afite impamyabumenyi n’icyemezo kimwemerera gukora uwo mwuga.
Mu rwego rwo kongera ubunyamwuga, abarimu bazajya bahugurirwa ibyiciro bitandukanye. Hari abazajya bigisha amategeko y’umuhanda gusa, mu gihe abandi bazajya bahugurirwa gutanga amasomo ngiro yo gutwara ibinyabiziga.
Ikoranabuhanga na ryo rizaba rifite uruhare rukomeye muri gahunda nshya. Ibizamini byinshi bizajya bikorwa hifashishijwe uburyo bwa Mini-Automated System, aho abakandida bazakoresha tablets n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Ibi bitegerejweho kugabanya amakosa, gukumira uburiganya no gutuma amanota atangwa mu mucyo.
Amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga azajya asuzumwa mbere yo guhabwa uburenganzira bwo gukora. Iryo genzura rizakorwa na ANPAER ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda kugira ngo harebwe niba yujuje ibisabwa byose.
Abigisha basanzwe muri uyu mwuga na bo bazahabwa amahugurwa yihariye azabafasha guhuza n’izi mpinduka. Nyuma yo kuyarangiza bazahabwa impamyabushobozi zibemerera gukomeza akazi hakurikijwe amabwiriza mashya.
Abasesenguzi bavuga ko aya mavugurura ashobora kuzamura ireme ry’abatwara ibinyabiziga, kugabanya amakosa akomoka ku bumenyi buke no kurushaho guteza imbere umutekano wo mu muhanda.
Mu gihe hasigaye amezi make ngo gahunda itangire, abafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, abarimu ndetse n’abifuza gukora permit barasabwa kwitegura hakiri kare no gukurikiranira hafi amabwiriza mashya azatangazwa n’inzego zibishinzwe.
