Nyuma y’igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yimukiye asanga umuryango we, Gloria Mukamabano wahoze ari umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu Rwanda yatangaje ko ari gutegura kugaruka mu itangazamakuru binyuze mu biganiro bishya azafatanya na Jean Pierre Kagabo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse ku rubuga KP Media24, aho yagarutse ku rugendo rwe nyuma yo kuva mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) ndetse n’impamvu zamuteye gufata uwo mwanzuro.
Mukamabano yavuze ko kuva mu mwuga yari amazemo imyaka myinshi bitari ibintu byoroshye, kuko itangazamakuru ryari ryaramubereye igice gikomeye cy’ubuzima bwe bwa buri munsi.
Ati “Ntabwo byari ibintu byoroshye, buriya iyo ugiye guhindura ibyo wakoraga bigusaba kumara igihe kinini ubitekerezaho, cyane cyane umwuga w’itangazamakuru wubaka umuryango. Bariya bantu murabana, mukagendana, kuvuga ngo mbaye mbihagaritse biravuna ntabwo buriya byanyorohereye, ariko kandi byari ngombwa.”
Yavuze ko nubwo yahisemo kwimukira muri Amerika, atigeze atandukana n’urukundo akunda itangazamakuru, ari na yo mpamvu yatangiye gutegura umushinga mushya uzatuma yongera kwegera abakunzi be.
Mukamabano yavuze ko abafana n’abamukurikiraga bakwiye gutangira kwitegura ibikorwa bishya ari gutegura afatanyije na Kagabo.
Ati “Icyo nabwira abantu ni uko banyitegura kuko hari ibyo ndimo gutegura kandi nzagendera ku bitekerezo byabo, ni vuba ndi kubikoraho ariko na Kagabo tuzajya tuba turi kumwe kenshi.”
Jean Pierre Kagabo na we yagaragaje ko intego y’iyi gahunda nshya ari ugutegura ibiganiro bifite ireme kandi bifasha abantu gusobanukirwa neza ibibazo n’ingingo zitandukanye zibareba.
Ati “Aha tugomba kubategurira ibiganiro biri ku rwego rwo hejuru kandi biri ku migabane yose y’Isi. Bitareba cyane cyane ubuzima bw’abantu bwabo bwite gusa, ahubwo bireba ubuzima rusange, ku buryo ubirebye azajya avuga ngo hari icyo mvanyemo.”
Aba banyamakuru bombi batangaje ko bazajya batumira abantu bafite ubunararibonye n’inzobere mu nzego zitandukanye kugira ngo ibiganiro byabo bibe isoko y’amakuru n’ubumenyi ku babikurikira.
Uretse gahunda zo kongera gukora itangazamakuru, Mukamabano yanavuze ko agifite ishyaka mu muziki ndetse ko hari indirimbo nshya ashobora gushyira hanze mu gihe kiri imbere.
Ati “Nkunda kuririmba cyane kuko biri mu bintu binduhura, mfite n’indirimbo, buriya hari n’izo mutazi nshobora no kuzashyira hanze.”
Yongeyeho ko hari album yakoranye na Producer Devy Denko mbere yo kwimukira muri Amerika, na yo ishobora kumenyekanishwa mu minsi iri imbere.
Gloria Mukamabano yubatse izina rikomeye mu itangazamakuru nyarwanda, cyane cyane mu gusoma amakuru no kuyobora ibiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda. Yakoze kandi ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, TV10, Royal TV ndetse anaba Umuyobozi wa KC2 TV mbere yo kwinjira muri RBA mu 2016.
Kugaruka kwe mu itangazamakuru bifatanyije na Jean Pierre Kagabo, na we ufite uburambe bw’imyaka myinshi muri uyu mwuga, bitegerejweho kuzana ibiganiro bishya bizasesengura ibibazo byugarije sosiyete no gusangiza abaturage amakuru n’ubumenyi bifite akamaro mu buzima bwa buri munsi.

