Umurenge wa Masaka wegukanye igikombe cy'Umurenge Kagame Cup 2026 utsinze Nyarugenge 6-3



Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro wegukanye igikombe cy'Umurenge Kagame Cup 2026 mu mupira w’amaguru mu bagabo, nyuma yo gutsinda Umurenge wa Nyarugenge ibitego 6-3 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Masaka yegukanye iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’imirenge 416 yo hirya no hino mu gihugu, ikomeza kwandika amateka muri iri rushanwa rimaze imyaka 20 rihuza Abanyarwanda binyuze muri siporo n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mu birori byo gusoza iri rushanwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimiye abaturage barenga miliyoni 3.5 baryitabiriye mu gihugu hose, agaragaza ko ryagize uruhare mu gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ubufatanye no guharanira intsinzi.

Yagize ati "Ibyo ni ibiranga igihugu cyacu, tugira intego, dukorera hamwe kandi turatsinda."

Minisitiri Habimana yavuze ko Umurenge Kagame Cup atari irushanwa rya siporo gusa, ahubwo ari umwanya abaturage bahuriramo bakubaka ubufatanye no gukomeza guteza imbere imibereho yabo.

Yanatanze ubutumwa bwo gukomeza kurangwa n’isuku no kurwanya ibiyobyabwenge, cyane cyane inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku buzima n’iterambere ry’abaturage.

Iri rushanwa ryasojwe ryaranzwe n’udushya dutandukanye tw’imyidagaduro, aho umuhanzi Juno Kizigenza yataramiye abafana bari buzuye Stade ya Bugesera, bakishimira imikino ya nyuma ndetse n’intsinzi ya Masaka.

Mu cyiciro cy’abagore, Umurenge wa Kacyiru wageze ku mukino wa nyuma wegukana umwanya wa kabiri, bituma Umujyi wa Kigali uba mu bice byagaragaje imbaraga muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, bifatanyije n’abaturage mu birori byo gusoza irushanwa, bashimira uruhare rwaryo mu guteza imbere siporo n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Intsinzi ya Masaka isize iri rushanwa risoje indi myaka 20 y’amarushanwa yabaye umuyoboro wo guteza imbere impano, ubusabane n’indangagaciro zifasha abaturage kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

AMAFOTO:

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukanzayire n'uw'Ubutegetsi bw'Igihugu Dominique Habimana barebye iyi final
Umuyobozi w'umugi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yakurikiye uyu mukino
Uyu mukino watangijwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Habimana Dominique n'uwa siporo Nelly Mukanzayire
Ikipe ya Masaka fc niyo yatwaye igikombe cy'Umurenge Kagame Cup cy'uyu mwaka itsinze Nyarugenge fc 6-3
Ibyishimo by'abitabiriye uyu mukino byabaye byose Juno Kizegenza akijya kiri stage

Umuhanzi Nyarwanda Juno Kizigenza yatanze ibyishimo kubitabiriye uyu mukino wa nyuma wa Umurenge Kagame Cup 2025

Post a Comment

Previous Post Next Post