Gatsibo inkumi yakoze ibidakorwa
Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, hafatiwe umukobwa w’imyaka 21 akekwaho kwiba nyuma yo kwinjira mu iduka aciye mu mwenge.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyakaliro, Akagari ka Kanyangese, aho abaturage basanze uwo mukobwa ari imbere mu iduka ry’umucuruzi witwa Uwingeneye. Bahise bamufata batangira kumubaza uko yinjiye muri iyo nzu.
Uyu mukobwa yemeye ko atari wenyine, avuga ko yari kumwe n’abahungu babiri ari na bo bamujyanye, ariko bo bahise biruka baracika ntibamenyekana aho bagiye.
Abaturage bagaragaje ko batunguwe no kubona umukobwa akora ubu bujura bwo gutobora inzu, kuko ubusanzwe bikunze kuvugwaho abagabo n’abasore. Banasabye inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo kugira ngo abo bakekwaho ubujura bose bafatwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Muhizi Toussaint, yemeje ko uwo mukobwa yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.
Yavuze kandi ko hafashwe ingamba zo gukumira ubujura, zirimo gukorana n’abaturage bagakora urutonde rw’abantu bakekwaho ibikorwa nk’ibi, hagamijwe kubakurikirana no gufata abagaragara kenshi muri ibyo bikorwa.
Nyiri iduka yavuze ko mu byo basanze byibwe harimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ndetse ko no mu minsi ya Pasika yari yibwe andi 400,000 Frw.
Iyi nkuru yatumye abaturage bongera gusaba ko umutekano wakazwa, cyane cyane mu bijyanye no kurinda imitungo yabo
