Nyuma y'imyaka 30 yose yidegembya, yafatiwe i Karongi
Inzego z’ibanze zikorera mu Karere ka Karongi ku bufatanye n’inzego z’umutekano, zataye muri yombi umugabo witwa Murakaza Valens, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wari umaze imyaka isaga 30 yihisha ubutabera.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Ukweli Times avuga ko uyu mugabo w’imyaka 63 yafatiwe mu Mudugudu wa Rutabi, Akagari ka Rutabi, Umurenge wa Twumba, ku wa 9 Mata 2026. Ifatwa rye rikaba ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, by’umwihariko mu nama ubuyobozi bw’umurenge bwagiranye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru agaragaza ko Murakaza yigeze gukatirwa n’Inkiko Gacaca zo mu Murenge wa Kavumu ku wa 28 Kanama 2011, ahamwa n’icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 15 adahari, ariko ntiyigeze arangiza icyo gihano kuko yahise atoroka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Uwimana Phanuel, yavuze ko uyu mugabo yabayeho yihishe, akirinda kwigaragaza mu ruhame no gufata indangamuntu kugira ngo atamenyekana.
Yagize ati: "Kuva yagera mu kagari ntabwo yajyaga yigaragaza yanze no gufata indangamuntu ngo hatagira umuvumbura. Amakuru yamenyekanye ku makuru yatangiwe mu nama y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye ku murenge tariki 8 Mata yabakanguriraga kumenya niba hari abihisha barakoze Jenoside."
Mu makuru yatanzwe muri iyo nama, umwe mu bayitabiriye yagaragaje ko Murakaza yari azwi n’abaturage ko yakatiwe na Gacaca, ariko agakomeza kubaho mu giturage akora imirimo isanzwe nk’ubuhinzi n’ubworozi, yirinda kujya ahagaragara kugira ngo adafatwa.
Kugeza ubu, Murakaza akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB (Rwanda Investigation Bureau) ya Twumba, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakurikizwe amategeko.
Nyuma y'imyaka 30, yafatiwe i Karongi
