Perezida Kagame Yazamuye mu Ntera Abapolisi Barenga Ibihumbi Bitanu na Magana Arindwi

Abapolisi barenga ibihumbi bitanu na magana arindwi bazamuwe mu ntera mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera abapolisi 5,746, mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere n’ubushobozi bwa Polisi y’u Rwanda.

Muri abo bapolisi bazamuwe, harimo abayobozi bakuru batanu bari bafite ipeti rya ACP bahawe irya Commissioner of Police (CP). Abo ni Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi, Bértin Mutezintare, Emmanuel Karasi, Barthélémy Rugwizangoga na Fidèle Mugengana.

Si aba gusa bongerewe amapeti, kuko hari n’abandi bapolisi icumi bari bafite ipeti rya CSP bazamuwe bagirwa ba ACP. Ibi bigaragaza ko izamurwa ryakozwe rigeze ku byiciro byinshi, kuva ku bayobozi bakuru kugeza ku bapolisi bakiri bato mu nzego z’ibanze.

Mu rwego rw’abayobozi, hari abazamutse bava ku ipeti rya SSP bagahabwa CSP, abandi bava kuri CSP bahabwa SSP, ndetse n’abavuye kuri CIP bajya kuri SP. Ku rundi ruhande, no mu bapolisi bato ndetse na suzofisiye, habayeho izamurwa rikomeye, aho bamwe bavuye ku ipeti rya PC bagirwa aba CPL, abandi bava kuri CPL bagirwa ba SGT.

Iri zamurwa ryatangajwe na Polisi y'igihugu Rwanda National Police (RNP) mu rukerera rwo ku wa 9 Mata 2026, rikaba rishimangira intambwe ubuyobozi bukomeje gutera mu guteza imbere abakozi b’umutekano no kubongerera ubushobozi bwo gukora neza inshingano zabo.



Post a Comment

Previous Post Next Post