Uganda: Umubyeyi Ari mu Gahinda Gakomeye Nyuma yo Kubura Ivarisi Yari Irimo Umurambo w’Umwana we

 

Kimuli Jjumba amarira ni yose nyuma yo kwibwa umurambo


Umugore wo muri Uganda witwa Kimuli Jjumba w’imyaka 40 ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko abuze ivarisi yari irimo umurambo w’umwana we w’uruhinja, ibintu avuga ko byamuteye intimba ikomeye kuko yisanze abuze umwana we bwa kabiri.

Uyu mubyeyi yari amaze gusezererwa mu bitaro bya Mulago National Referral Hospital biherereye i Kampala, aho umwana we w’umukobwa witwaga Paulina Namigade yari yapfiriye afite amezi atanu.

Amakuru dukesha Pulse Uganda avuga ko Jjumba, kubera ubukene, atashoboraga kubona uburyo busanzwe bwo gutwara umurambo w’umwana we, bityo afata icyemezo cyo kuwushyira mu ivarisi kugira ngo abashe kuwujyana iwabo mu cyaro aho bagombaga kumushyingura.

Bageze mu nzira, ubwo bari mu modoka itwara abagenzi, uyu mubyeyi yahagaze gato agiye kugura amazi, agarutse asanga imodoka yamaze kugenda, itwaye n’iyo varisi yari irimo umurambo w’umwana we.

Yagerageje kuyirukaho ariko biranga. Yagize ati: “Nagerageje kubirukaho ariko imodoka yihutaga cyane. Kugeza ubu simfite amahoro kuko ntazi aho bajyanye umwana wanjye n’ibyo bagiye kumukorera.”

Iyo modoka bivugwa ko yari Toyota Hiace ifite purake UBL 104 Z, kugeza ubu inzego z’umutekano zatangiye kuyishakisha ndetse hakaba hakorwa iperereza ku byabaye.

Jjumba akeka ko hashobora kuba hari umuntu uri muri iyo modoka wibye iyo varisi yibwira ko ishobora kuba irimo amafaranga cyangwa ibindi by’agaciro.

Ubu uyu mubyeyi n’umuryango we basaba umuntu wese wagira amakuru yafasha kumenya aho iyo varisi iherereye kubimenyesha inzego zibishinzwe, kugira ngo babashe gushyingura umwana wabo mu cyubahiro no kumuha ikiruhuko cya nyuma.

Kimuli Jjumba umubyeyi wibwe umwana

Post a Comment

Previous Post Next Post