Hirya no hino mu gihugu hatangiye ibizamini bya leta umwaka wa 6
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2026, abanyeshuri 277,452 bo hirya no hino mu Rwanda batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza (Primary Leaving Examinations - PLE), bitegura kwerekeza mu mashuri yisumbuye.
Nk'uko imibare yatangajwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) ibigaragaza, abakobwa ni 154,351 mu gihe abahungu ari 123,101. Ibi bizamini birimo gukorerwa mu bigo 1,182, bikitabirwa n'amashuri 3,895, bikanakurikiranwa n'abagenzuzi 14,797.
Ingengabihe y'ibizamini igaragaza ko ku munsi wa mbere abanyeshuri bakoze imibare (Mathematics) mu gitondo, nyuma ya saa sita bakora Ikinyarwanda. Ku wa Gatatu bazakora Icyongereza n'Isomo ry'Imibereho Myiza n'Amadini (Social and Religious Studies), mu gihe ku wa Kane bazasoreza ku Isomo rya Siyansi n'Ikoranabuhanga ry'Ibanze (Science and Elementary Technology).
Ku rwego rw'igihugu, itangizwa ry'ibi bizamini ryayobowe na Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette.
Minisitiri Nsengimana yasabye abakandida gukorana ituze, bakirinda ubwoba no kwizera ibyo bize kugira ngo bazitware neza muri ibi bizamini.
Yagize ati: " Mubyitondere musome, mukore iyo bwabaga, mbifuriza ko mutsinda. Muzarwubaka mukomereje aho abandi bazaba bagejeje twizeye ko mutazadutenguha."
NESA yatangaje kandi ko muri aba bakandida harimo abanyeshuri 928 bafite ibibazo byihariye (Special Educational Needs), barimo 376 b'abahungu na 552 b'abakobwa. Abo banyeshuri bateganyirijwe ubufasha bwihariye burimo inyandiko z'imyandikire minini, inyandiko za Braille, igihe cy'inyongera, abasemuzi b'ururimi rw'amarenga, ibikoresho by'ikoranabuhanga bibafasha n'ababunganira mu gukora ibizamini, hakurikijwe ibyo buri wese akeneye.
Uyu mwaka umubare w'abakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza wiyongereye ugereranyije n'umwaka wa 2024/2025, aho wari 220,927, bikagaragaza izamuka rikomeye ry'abanyeshuri bageze ku rwego rwo gusoza amashuri abanza mu Rwanda.
Minisitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph niwe watangije ibi bizamini ku rwego rw'igihugu

