Umwana w'umukobwa w'imyaka 16 yapfuye nyuma yo kwiyahura akoresheje umugozi bikekwa ko byatewe n'amakimbirane yo gukoresha telefone
Umwana w'umukobwa w'imyaka 16 wo mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, yapfuye nyuma yo kwiyahura, nyuma y'uko habayeho kutumvikana mu muryango ku bijyanye no gukoresha telefone.
Amakuru avuga ko ibyabaye byabaye ku wa 4 Nyakanga 2026. Uyu mwana wigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye yari amaze iminsi acumbitse kwa mukuru we, aho bivugwa ko yari yaramenyereye gukoresha telefone igihe kinini.
Kubera impungenge z'uko iyo telefone yamurangazaga, mukuru we yafashe icyemezo cyo kuyimwambura, ibintu byateje amakimbirane hagati yabo bituma asubira iwabo.
Ageze mu rugo, ikibazo cyarakomeje kuko mukuru we yagerageje kuganiriza nyina kugira ngo bashakire hamwe igisubizo, ariko na we agaragaza ko yari asanzwe afite impungenge z'ingaruka zo gukoresha telefone cyane.
Bukeye bwaho, uwo mwana yasohotse mu rugo asa n'ugiye gutembera, ariko nyuma aza kuboneka yiyahuye akoresheje umushumi.
Nyina yavuze ko nta mpamvu yari afite yo gukeka ko umwana we ashobora gufata icyemezo nk'icyo.
Yagize ati: “ Yari umwana mukuru.. Sinari kumukurikira ngo mubaze ngo agiye he kuko numvaga agiye hafi ari buhite agaruka nta kibazo cyari gihari”
Mu mugoroba w'uwo munsi, abana bari bavuye gushakira amatungo ubwatsi ni bo babonye umuntu umanitse mu giti, begera kureba basanga ari uwo mukobwa.
Nyina yakomeje agira ati: “ Baransubiza bati hano hari umwana uri kunanaba mu giti kandi ni uwawe. Ubwo ndagenda nsanga koko umwana wanjye yimanitse yazanye urufuzi rwinshi mbese byarangiye.”
Nyuma y'iyo nkuru y'incamugongo, umurambo wajyanywe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma riteganywa n'amategeko, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana iby'uru rupfu.
Iyo umuntu agaragaza ibimenyetso byo kwiheba cyangwa kugira ibitekerezo byo kwiyahura, ni ingenzi ko ahabwa ubufasha bwihuse binyuze ku muryango, inshuti cyangwa inzego z'ubuzima, kuko kubiganiraho hakiri kare bishobora kurinda ubuzima.
Tags
RWANDA
