Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo bwatangaje ko bwongereye imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwishyura Ubwisungane mu Kwivuza (CBHI), aho usibye kwifashisha amategeko abigenga, bunakoresha ubutumwa bwo muri Bibiliya bugaragaza akamaro ko kwiteganyiriza ubuzima.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, hagaragajwe ko abaturage bakwiye kumva ko kwishyura Mituweli atari ugusohoza inshingano ziteganywa n'amategeko gusa, ahubwo ko ari n'igikorwa cyo kurinda imibereho myiza y'imiryango yabo.
Mu mirongo yifashishijwe harimo uwo mu gitabo cy'Imigani 27:12 ugira uti: " Umunyabwenge abona ibyago akabyihisha".
Hifashishijwe kandi umurongo wo muri 1 Timoteyo 5:8 ugira uti: "Niba umuntu adatunga abe, aba yihakanye ukwizera".
Ubuyobozi bw'Akarere busobanura ko kwishyura Mituweli hakiri kare bifasha umuryango kwiteganyiriza ibihe by'uburwayi no kugabanya ingaruka zaterwa no kutagira ubwishingizi bw'ubuzima.
Mu butumwa bwatanzwe hagira hati: " Kuko umurimo ari uwa kare, kandi uwo uzaheka ukaba utamwicisha urume,buri wese niyishyure mitiweri uyu munsi".
Bwanasoje bwibutsa abaturage ko kubungabunga ubuzima ari inshingano ya buri wese, bugira buti: " Kwita ku buzima ni inshingano ya buri wese,kandi ni ugushyira mu bikorwa, ihame ry’ijambo ry’Imana".
Tags
RWANDA

