RDHS 2025: Abagabo babayisilamu 95.7% bamaze kwisiramuza

Abagabo b'Abagatolika basaga bibiri kuri batatu bamaze kwisiramuza


Ubushakashatsi ku Buzima n'Imibereho y'Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwagaragaje ko abagabo b'Abagatolika bakomeje kwitabira gahunda yo kwisiramuza, aho 69.5% by'abafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bavuga ko bamaze gusiramurwa.

Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR), yashingiye ku bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 5,891 bo muri iki cyiciro cy'imyaka, igaragaza ko nubwo Abagatolika batari ku mwanya wa mbere mu gipimo cyo kwisiramuza, umubare wabo ugaragaza ko abasaga babiri kuri batatu bamaze kwitabira iyi gahunda.

Mu madini atandukanye, Abayisilamu ni bo bayoboye kuko 95.7% by'abagabo babukoreweho ubushakashatsi bavuga ko basiramuwe. Bakurikirwa n'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi bafite 75.3%, Abaprotestanti bafite 72.2%, mu gihe Abagatolika bafite 69.5%. Mu batagira idini, abasiramuwe bangana na 68.2%.

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko kwiga bifitanye isano no kwitabira gahunda yo kwisiramuza. Mu batigeze biga, abasiramuwe bangana na 44.5%, mu bize amashuri abanza ni 63.8%, mu bize ayisumbuye ni 89.8%, naho mu barangije amashuri makuru cyangwa ayarenzeho iki gipimo kigera kuri 90.5%.

Raporo ya NISR inerekana ko urwego rw'ubukungu rw'umuryango rugira uruhare mu kwitabira iyi gahunda. Mu miryango ikennye cyane, 55.9% by'abagabo ni bo basiramuwe, mu gihe mu miryango ifite ubushobozi bwo hejuru iki gipimo kigera kuri 86.2%.

Imyaka na yo igira uruhare, kuko urubyiruko ari rwo rugaragaza igipimo kiri hejuru. Abafite imyaka 15-19 basiramuwe ku kigero cya 86.3%, mu gihe abafite imyaka 20-24 bageze kuri 90%. Ku bafite imyaka 40-44 iki gipimo kigabanuka kikagera kuri 44%, naho abafite imyaka 45-49 kikaba 41.9%.

NISR igaragaza kandi ko Umujyi wa Kigali ari wo uza imbere mu kwisiramuza, aho 81.5% by'abagabo bafite imyaka 15 kugeza kuri 49 bavuga ko basiramuwe. Iburasirazuba bukurikiraho na 74.2%, Iburengerazuba bugira 71.2%, Amajyepfo 66.2%, naho Amajyaruguru akaba kuri 65.6%.

Mu myaka 15 ishize, umubare w'abagabo bisiramuje wakomeje kwiyongera, uva kuri 13% mu 2010 ugera kuri 30% mu 2015, uza kugera kuri 40% mu 2020, mbere yo kuzamuka ukagera kuri 72% mu 2025. Ibi bigaragaza ko gahunda yo kwisiramuza ikomeje kwitabirwa n'abagabo bo mu byiciro bitandukanye by'abaturage, harimo n'Abagatolika, aho abasaga bibiri kuri batatu bamaze kuyitabira.

Post a Comment

Previous Post Next Post