Mu Rwanda hagiye kujya hatangwa uruhushya mpuzamahanga rwo gutwara ibinyabiziga

U Rwanda ruri mu myiteguro yo gutangira gutanga uruhushya mpuzamahanga rwo gutwara ibinyabiziga

Abanyarwanda bifuza gutwara ibinyabiziga cyangwa gushaka akazi ko gutwara mu mahanga bagiye koroherezwa, nyuma y'uko Polisi y'u Rwanda itangaje ko igihugu kiri mu myiteguro ya nyuma yo gutangira gutanga Uruhushya Mpuzamahanga rwo Gutwara Ibinyabiziga (International Driving Permit - IDP).

Iyi gahunda itegerejwe na benshi, by'umwihariko abatwara amakamyo yambukiranya imipaka n'abateganya gukorera mu mahanga, kuko uru ruhushya rwemerwa mu bihugu byinshi kandi rugatuma umuntu atongera gusabwa gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga kugira ngo yemererwe gutwara.

Iki kibazo cyongeye kuvugwa nyuma y'uko bamwe mu baturage bagaragaje ko nubwo u Rwanda rwamaze imyaka myinshi ruri mu masezerano mpuzamahanga yerekeye gutwara ibinyabiziga yasinyiwe i Genève, Abanyarwanda batari babona uru ruhushya, bikagira ingaruka ku mahirwe yabo y'akazi no ku koroherwa mu ngendo mpuzamahanga.

Mu gusobanura aho uwo mushinga ugeze, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko imyiteguro igeze ku cyiciro cya nyuma, hasigaye gusa gusohoka kw'iteka rya Minisitiri rizagena uburyo uru ruhushya ruzatangwa. Yagize ati: "Ni byo koko hari umushinga wo gutunganya International Driving Permit, hakaba hategerejwe iteka rya Minisitiri riteganya ibijyanye na yo."

Igihe iri teka rizaba rimaze gushyirwa ahagaragara, Abanyarwanda bazatangira gusaba no guhabwa International Driving Permit (IDP), ibyangombwa bizabafasha gutwara ibinyabiziga mu bihugu byinshi byemera uru ruhushya no kongera amahirwe yo kubona imirimo isaba impushya mpuzamahanga zo gutwara ibinyabiziga. Iyi gahunda itegerejwe nk'intambwe izafasha koroshya urujya n'uruza rw'Abanyarwanda no kubafungurira amahirwe menshi ku isoko mpuzamahanga ry'umurimo.

Post a Comment

Previous Post Next Post