Ubushakashatsi: Amashuri agabanya ukwemera ihohoterwa rikorerwa abagore mu Rwanda

30% by'Abanyarwandakazi bavuga ko hari impamvu zatuma umugabo akubita umugore we

Ubushakashatsi ku Buzima n'Imibereho y'Abaturage mu Rwanda (RDHS 2025) bugaragaza ko urwego rw'uburezi rufite uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire ku ihohoterwa rikorerwa abagore, aho uko abantu bagenda barushaho kwiga ari na ko bagabanya kwemera ko umugabo afite impamvu yo gukubita umugore we.

Raporo yakozwe na NISR ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko mu bagore batigeze biga, 52,1% bemera nibura impamvu imwe yatuma umugabo akubita umugore we. Iri janisha rigabanuka rikagera kuri 37,3% mu bize amashuri yisumbuye, rikamanuka cyane rikagera kuri 13,5% mu bize amashuri arenze ayisumbuye.

No mu bagabo hagaragara ishusho nk'iyo. Mu batarize, 36,2% bemera ko hari impamvu zatuma umugabo akubita umugore we, mu gihe mu bize amashuri makuru ari 7,3% gusa.

Nubwo muri rusange abagore bemera iyi myumvire bagabanutse bava kuri 50% mu 2019/2020 bakagera kuri 30% mu 2025, ubushakashatsi bwerekana ko hakiri urugendo rwo guhindura imyumvire, cyane cyane mu bafite amashuri make.

Raporo igaragaza kandi ko impamvu ishyigikiwe cyane ari iyo umugore waciye inyuma umugabo we, mu gihe izindi nko kutita ku bana cyangwa kureba muri telefoni y'umugabo zashyigikiwe ku kigero kiri hasi.

Abasesenguzi bavuga ko iyi mibare igaragaza ko kongera amahirwe yo kwiga no gukomeza ubukangurambaga ku ihame ry'uburinganire n'uburenganzira bwa muntu bishobora kurushaho kugabanya imyumvire ishyigikira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nubwo bamwe bakibona ko hari impamvu zatuma umugore akubitwa, amategeko y'u Rwanda ateganya ko ihohoterwa rishingiye ku mubiri ari icyaha, kandi urihamijwe ahanishwa ibihano biteganywa n'amategeko.

Post a Comment

Previous Post Next Post