Ubushakashatsi: Abanyarwanda 6 muri 10 bageragejweho ubutekamutwe bwo kuri internet
Ubushakashatsi bwa TransUnion Rwanda bugaragaza ko ubutekamutwe bukoreshejwe ikoranabuhanga bukomeje kwiyongera, aho 62% by'Abanyarwanda babajijwe bavuga ko mu mezi atatu ya mbere ya 2026 bageragejweho uburiganya bwakorewe kuri internet cyangwa telefoni. Muri bo, 9% bavuga ko babuguyemo.
Umuyobozi wa TransUnion Rwanda, Didier Mutabazi, avuga ko nubwo iki kibazo kigihari, hari intambwe imaze guterwa mu kurinda abakoresha serivisi z'imari.
Ati: "Ikigaragara ni uko hari intabwe yatewe mu buryo bwo gukumira uburiganya bukorerwa ku bijyanye na serivisi z’imari hagendewe ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Imibare igaragaza ko hariho igabanuka rishimangira cyane ibyo Leta ikora mu gufasha abatanga serivisi z’imari, no kugera kuri serivisi z’imari hashingiwe ku mutekano."
Raporo igaragaza ko uburyo bwiganje mu gutekera abantu imitwe ari kubizeza amafaranga cyangwa impano (43%), bugakurikirwa na vishing ikoresha telefoni (30%), uburiganya bukorwa n'abafatanyabikorwa b'ibigo (29%) ndetse n'imbuga za internet z'impimbano (27%).
Ku ruhande rw'abaturage, 55% bahinduye amabanga ya konti zabo nyuma yo kumenyeshwa ko amakuru yabo ashobora kuba yaribwe, mu gihe 38% batangiye gukoresha uburyo bwo kwemeza umuntu inshuro ebyiri (Two-Factor Authentication). Icyakora, 16% bavuga ko nta ngamba na zimwe bari barafashe zo kwirinda, aho 70% muri bo bavuga ko batari bazi icyo bagombaga gukora.
Ubushakashatsi bwakorewe ku Banyarwanda 259 bafite imyaka 18 kuzamura, bugaragaza ko nubwo ikoreshwa rya serivisi z'imari rikomeje kwaguka, hakenewe kongera ubukangurambaga no guhugura abaturage ku buryo bwo kwirinda ubutekamutwe bwo kuri internet.
Tags
RWANDA
