Kamonyi: Umusore w'imyaka 19 yagonzwe n'imbangukiragutabara ahita apfa

Mu karere ka Kamonyi Imbangukiragutabara yarivuye gufata umurwayi yagonze umusore ahita apfa

Umusore Mugisha Nelson w'imyaka 19, wari utuye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, yitabye Imana nyuma yo kugongwa n'imodoka y'imbangukiragutabara y'Ibitaro bya Remera-Rukoma mu mpanuka yabaye ku wa 10 Nyakanga 2026.

Polisi y'u Rwanda ivuga ko impanuka yabaye ubwo uwo musore yari agenda n'amaguru, aho amakuru y'ibanze agaragaza ko yatewe n'uburangare n'imiyoborere mibi y'umushoferi wari utwaye iyo mbangukiragutabara yari ivuye kujyana umurwayi ku Bitaro bya Remera-Rukoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yagize ati: "Amakuru Polisi yayamenye ihita yihutira kujyayo, uwo wagonzwe yahise yitaba Imana, umurambo wahise ujyanwa ku Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma, naho uwari utwaye iyi modoka afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira."

Yakomeje agira ati: "Yari ivuye gufata umurwayi imujyanye ku Bitaro bya Remera-Rukoma, ni bwo yagongaga uwo musore. Nta wundi wakomeretse cyangwa ngo ahaburire ubuzima uretse uwo yagonze."

Polisi yahise itangira iperereza kuri iyi mpanuka, inongera kwibutsa abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko awugenga no gushyigikira gahunda ya "Turindane, Tugereyo Amahoro" mu rwego rwo gukumira impanuka no kurengera ubuzima bw'abawukoresha.

Post a Comment

Previous Post Next Post