Hagiye gukorwa ibizamini bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye S3 n'ibisoza amashuri yisumbuye S6 ndetse n'ay'imyuga
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) cyatangaje ingengabihe y'ibizamini bya Leta by'umwaka w'amashuri wa 2025/2026, aho ibizamini by'abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye rusange, ay'imyuga n'ubumenyingiro (TSS) bizatangira ku wa 14 Nyakanga 2026, bikazarangira ku wa 23 Nyakanga 2026.
Abanyeshuri bo mu mashami rusange (General Education) bazakora ibizamini bitewe n'amasomo bahuguriwemo, mu gihe abo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bazakora ibizamini by'amasomo yihariye ajyanye n'imyuga yabo, birimo Software Development, Software Programming and Embedded Systems, Networking and Internet Technology, Multimedia Production, Electronics and Telecommunication, Electrical Technology, Building Construction, Tourism, Food and Beverage Operations n'andi mashami menshi.
NESA igaragaza kandi ko mbere y'ibi bizamini byanditse, abanyeshuri bo mu mashuri y'imyuga bakoze Integrated Assessments (IA) kuva ku wa 1 Kamena kugeza ku wa 19 Kamena 2026, hagamijwe gusuzuma ubumenyi ngiro mu myuga biga.
Ingengabihe igaragaza ko buri munsi ibizamini bizajya bitangira saa 8:30 za mu gitondo bikageza saa 11:30 AM naho ibindi bikorwe kuva saa 2:00 z'amanywa kugeza saa 5:00 z'umugoroba, bitewe n'amasomo ateganyijwe kuri uwo munsi.
Mu mashami y'ikoranabuhanga, abanyeshuri bazakora ibizamini birimo Cyber Security, Artificial Intelligence, Cloud Computing, Machine Learning, Web3 Development, Robotics, Mobile Development, Video Production, 3D Modelling n'andi masomo agaragaza uburyo integanyanyigisho nshya zikomeje kwibanda ku bumenyi bujyanye n'isoko ry'umurimo rigezweho.
NESA yasabye abanyeshuri, abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri gukurikiza neza iyi ngengabihe no kwitegura ibizamini hakiri kare, mu rwego rwo gutuma bikorwa neza kandi mu mucyo.
INGENGABIHE:
INGENGABIHE:
Tags
Breaking News












