Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudashorwa na "vibes" z'amafuti ahubwo rukubaka ubuzima bufite intego

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudatwarwa na vibe ngo rukore ibidashoboka anarusaba kwirinda ibiyobyabwenge

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yasabye urubyiruko kutarangwa no gukurikira ibyo yise "vibes" cyangwa kwibanda gusa ku kwishimisha, ahubwo rugashyira imbaraga mu kubaka ubuzima bufite intego n’umusingi uhamye uzarufasha mu gihe kiri imbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, ubwo yagezaga ijambo ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bitabiriye Inama ya Biro Politiki yabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo. Yagaragaje ko urubyiruko ari rwo mbaraga igihugu gishingiraho mu rugendo rw’iterambere, bityo rukwiye gufata ibyemezo birufitiye akamaro aho gukururwa n’imico idafite icyo irwungura.

Perezida Kagame yanagarutse ku ngaruka z'ibiyobyabwenge, agaragaza ko akenshi ababikoresha bagerageza kubihisha ariko ko amaherezo ingaruka zabyo zitabura kugaragara. Yashimangiye ko ari ngombwa ko urubyiruko rwitandukanya n'ibishobora kwangiza ubuzima bwarwo n'ejo hazaza.

Yagize ati: “Ntimugashore muri ‘vibes’, mujye mushora aho mukura ibyo byishimo. Kuko niba nta musingi uhari, karakubaho. Urishima icyumweru kimwe gusa, kandi turashaka kubaka umuryango ushikamye. Ntiwakubaka umuryango ushikamye ushingiye ku kwishima gusa, ariko umuryango ushikamye wakwishima.”

Yakomeje asaba urubyiruko gutekereza ku hazaza hakiri kare, rukirinda guta igihe mu bikorwa bitagira umumaro. Yagize ati: “Ndakubwiye ubyumve, ushake uko ubigenza nusohoka hano, cyangwa bamwe murabikora.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe menshi yo kubaka igihugu, ariko ko ayo mahirwe azabyazwa umusaruro ari uko rushyize imbere indangagaciro, umurimo n’intego z'igihe kirekire, aho kwibanda gusa ku kwishimisha kudafite icyo kubagezaho. Yashimangiye ko ubuzima bwubakiye ku musingi ukomeye ari bwo butanga umunezero urambye, aho gukurikira ibyishimo by’igihe gito.

Post a Comment

Previous Post Next Post