Yakaswe igitsina nyuma yo kunanirwa kwishyura indaya
Mu Karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru y’umugabo wakomeretse bikomeye nyuma yo guterwa n’umukobwa bivugwa ko bari bagiranye amasezerano yo kuryamana, ariko bagashwana ku bijyanye n’amafaranga.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2026 ahagana saa yine z’ijoro, aho amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uwo mugabo witwa Tuyishimire kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Byumba.
Abaturage bavuga ko bombi bari bumvikanye amafaranga mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, ariko nyuma y’aho, havuka kutumvikana ku bijyanye n’ubwishyu, bikaza kuvamo imvururu zaje kuvamo gukomeretswa gukomeye.
Umwe mu baturage yagize ati: “Yagiye gushaka uwo bararana agezeyo barakora barangije agiye kwishyura 5000 Frw bari bumvikanye arayabura birangira bamukomerekeje.”
Undi muturage na we yavuze ko imyitwarire y’uwo mugabo ishobora kuba yaragize uruhare muri ayo makimbirane, ati: “Amakosa afite umugabo kugeza saa sita sa ngahe bamukatiye ibyo bintu bye aba yaratashye agasanga umugore.”
Hari n’undi wagize ati: ”Ni kimwe kimwe, yanze kumwishyura undi nawe akora ibyo yumva.”
Ku ruhande rw’inzego z’umutekano, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yemeje ko ayo makuru bayamenye, ndetse ukekwaho icyo cyaha yamaze gufatwa afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu gihe uwakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga.
Nubwo hari abavuga ko uyu mugabo yanze kwishyura, we ubwe abihakana, akavuga ko yari yemeye gutanga amafaranga 5000 Frw ariko nyuma umukobwa akayongera.
Avuga ko ubwo uwo mukobwa yabonaga afite amafaranga menshi kurushaho, yahise ahindura ibyo bari bumvikanye, akazamura amafaranga agera ku 10,000 Frw, ibintu byateje impaka zaje kurangira akoze icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Iyi nkuru ikomeje gukurikiranwa n’inzego bireba, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze n’icyakurikiyeho mu mategeko.
