Mu Karere ka Ruhango, umugabo w’imyaka 45 witwaga Nyandwi Emmanuel yitabye Imana azize impanuka yabereye mu muganda rusange, aho yagwiriwe n’igikuta cy’inyubako y’amashuri yari ari gusenywa.
Iyi mpanuka yabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mwendo (R), ruherereye mu Mudugudu wa Nyamigina, Akagari ka Gafunzo, mu Murenge wa Mwendo. Aho ni hamwe mu hari inyubako z’amashuri zari zishaje, zubatswe kera mu buryo bwa rukarakara, zari zimaze gusimbuzwa izindi nshya.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo agaragaza ko uwo munsi abaturage bari bahuriye mu muganda wo gukuraho izo nyubako zishaje, mu rwego rwo kwirinda ko zakwangiriza ubuzima bw’abanyeshuri n’abandi bazikoresha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Nemeyimana Jean Bosco, yasobanuye uko byagenze, ati:
"Twari mu muganda, hari ahantu hari ibyumba by’amashuri bishaje, twubatse ibindi bibisimbura, uyu munsi rero twari dufite umuganda wo gukuraho ibyo bishaje kugira ngo bitazagwira n’abana."
Akomeza agaragaza ko mu gihe bari bari gusenya imwe mu nkuta, habayeho impinduka itunguranye yatumye indi nkuta igwa itunguranye, igahitana Nyakwigendera.
Ati: "Mu byago rero twagize, duhirika igikuta kimwe, ikindi gihita kiza, gifata umwe mu baturage bacu, tugira ibyago ahita apfa. Bari benshi, bamwe babashije kugihunga ariko we kiramufata, kiramugwira.”
Umurambo wa Nyandwi Emmanuel wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi, biherereye mu Karere ka Muhanga, mu gihe hategurwa gahunda yo kumushyingura.
Iyi mpanuka yongeye kwibutsa akamaro ko kwitwararika cyane mu bikorwa by’umuganda by’umwihariko ibijyanye no gusenya inyubako zishaje, aho hakenerwa ubunyamwuga n’ubwirinzi buhagije kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi zibabaje.
