Mu Karere ka Nyabihu, haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 22 uri kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugerageza kwiyahura, mu byatewe n’impamvu zikekwa kuba zifitanye isano n’amakimbirane yo mu muryango.
Ibi byabereye mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Nyarutembe, mu Mudugudu wa Kirebe, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, aho Twizerimana Jean de Dieu bivugwa ko yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima ariko agakingwa n’abagize umuryango we bamujyana kwa muganga byihuse.
Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Ndayisenga Simon, wavuze ko uyu musore yari amaze iminsi avuye mu Mujyi wa Kigali, ariko ageze iwabo hakabaho kutumvikana ku bijyanye n’ibyo yari yifuza kurya.
Ati: "Nibyo koko Twizerimana wari umaze iminsi mu mujyi wa Kigali, twahawe amakuru ko yanze kurya mu rugo iwabo, keretse bamutekeye umureti n’ibirayi byo mu mavuta bita ‘mucoma’. Nubwo nta wabihamya ko ari byo byatumye agerageza kwiyahura, akoresheje igitenge cyaje guhambuka yikubita hasi abo mu muryango we bahita bamwihutana kwa muganga."
Yakomeje asobanura ko kugeza ubu uwo musore akiri ku kigo nderabuzima ari gukurikiranwa n’abaganga, hakaba hategerejwe ko amererwa neza kugira ngo haboneke amakuru arambuye ku byaba byaramuteye gufata icyemezo nk’icyo.
Ati: "Aracyari ku kigo nderabuzima, dutegereje ko yoroherwa tukamubaza neza nimba nta kindi yapfuye n’abo mu muryango we, kuko umureti n’ibirayi byo mu mavuta tutumva ukuntu byatuma umuntu yiyahura."
Ubuyobozi bw’uyu murenge bwahise bunagira ubutumwa buhamagarira abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo ashobora kuganisha ku byago bikomeye birimo no kwiyambura ubuzima, busaba ko hagira ushaka ubufasha aho byananiranye.
Mu butumwa bwe, Gitifu Ndayisenga yasabye abaturage kujya begana ubuyobozi igihe bagize ibibazo bibaremereye, aho gufata ibyemezo byakwangiza ubuzima bwabo.
Kugeza ubu, Twizerimana aracyari ku Kigo Nderabuzima cya Nyakigezi aho akomeje kwitabwaho n’abaganga, mu gihe hategerejwe kumenya neza icyaba cyihishe inyuma y’iki gikorwa.
