Mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, haravugwa impaka n’akarengane abaturage bamwe bavuga ko bakorerwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, nyuma y’uko umugore umwe afungiwe mu kagari mu buryo butavugwaho rumwe.
Umuturage witwa Maniragena Bernard ni umwe mu batangaza ko bahohoterwa n’ubuyobozi bw’umurenge, aho avuga ko ikibazo cye cyatangiye nyuma yo gukodesha ubutaka n’uwitwa Gakwavu, bakagiranye amasezerano yemewe n’amategeko. Yemeza ko yatangiye gukoresha ubwo butaka atema ibiti agamije kuhakorera ibikorwa by’ubworozi, ariko ubuyobozi bukaza kumushinja ko yangije ishyamba rya Leta riri mu maboko ya MINADEF.
Ibintu byafashe indi ntera ubwo umugore we, Uwanyirigira Forolatha, yafungirwaga mu Kagari ka Karushunga. Ibi byakurikiye icyemezo cyo gusabwa kwishyura amande arenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ashinjwa kuragira amatungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Maniragena avuga ko ibyo aregwa bidafite ishingiro, kuko ibikorwa bye byakorewe ku butaka yakodesheje mu buryo bwemewe. Yemeza ko afata ifungwa ry’umugore we nk’akarengane, anasaba kurenganurwa.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Gitifu w’Umurenge wa Rwimiyaga yemeye ko ikibazo gihari, ariko ashimangira ko amategeko ari yo akurikizwa. Yagize ati:
“Uwo muturage ari mu kagari ategereje kwishyura amande kugira ngo atahe. Turacyari kwiga icyo amategeko ateganya ku wangije ibidukikije.” Nubwo atatangaje ingano y’amande, yavuze ko bizashingira ku mategeko agenga ibidukikije.
Nubwo ubuyobozi buvuga ko bwubahiriza amategeko, abaturage bo mu Kagari ka Karushunga bavuga ko hari ibikorwa by’ihohoterwa n’itotezwa bikorwa. Bagaragaza ko Gitifu ubwe yaba yaragize uruhare mu gufata amatungo ya Maniragena no gutegeka ko akurikiranwa.
Bavuga kandi ko Maniragena yahisemo guhunga, aho bivugwa ko yirinda inzego z’umutekano zimushakisha, ndetse akajya arara mu bihuru kubera ubwoba bwo gufungwa.
Si ubwa mbere uyu muyobozi avugwaho imyitwarire itavugwaho rumwe. Abaturage bavuga ko hari n’igihe yigeze kwinjira mu mirima yabo akarandura amasaka, abashinja guhinga ibihingwa bitemewe, abasaba guhinga ibigori gusa.
Kuri ubu, abaturage basaba inzego zisumbuyeho gukora iperereza ryimbitse kuri ibi birego, bagasuzuma niba koko amategeko yubahirizwa cyangwa niba hari aho ubuyobozi bwaba burenganya abaturage.
Iki kibazo kiracyategereje icyemezo cy’inzego zibifitiye ububasha, cyane cyane ku birebana n’imikoreshereze y’ubutaka, kurengera ibidukikije ndetse n’uburenganzira bw’abaturage.
.jpeg)


