Ntushobora kurongora umukobwa wange udafite PhD - Amagambo yavuzwe n'umubyeyi wo muri Tanzania

 
Umubyeyi wo muri Tanzania yavuze amagambo yakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko adashobora gushyingira umukobwa we umuntu utarize kugeza ku rwego rwa PhD.

Uyu mubyeyi ukomoka mu bwoko bw’Abahaya yavuze ko urwego rw’uburezi abana be bagezeho rutuma atemera ko bashakana n’abantu badafite amashuri yo ku rwego rwo hejuru, ibintu byakuruye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro cye yagize ati: "Mu by’ukuri ibyo ni nk’igitutsi ku rwego runaka. Ntushobora kurongora umukobwa wanjye, uzamwangiriza mu mitekerereze no mu bwenge. Kuko abana banjye bose bafite impamyabumenyi za PhD, ndetse ushobora no kumutesha ibyo yize n’ubumenyi yakoresheje mu masomo ye.”

Aya magambo yahise atangira gusakara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushyigikiye bavuga ko umubyeyi afite uburenganzira bwo kwifuriza abana be abo bangana mu rwego rw’ubumenyi, mu gihe abandi banenze uburyo yashyize imbere amashuri kurusha indangagaciro n’imico.

Ubwoko bw’Abahaya bo muri Tanzania busanzwe buzwiho guha agaciro uburezi, ndetse hari imvugo ikunda kuvugwa mu buryo bwo gutebya igira iti “itwe turi banshomire tukashoma weyitu nembwa za soma”, bishatse kuvuga ko no mu rugo rwabo uburezi bufatwa nk’ikintu cy’ingenzi cyane.

Iyi nkuru yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bagiye bagaragaza uko babona isano iri hagati y’urwego rw’amashuri n’ubuzima bw’abashakanye.

Post a Comment

Previous Post Next Post