Uyu mukinnyi uri gukina iri rushanwa ku nshuro ya nyuma, yageze kuri ayo mateka mu mukino wahuje Argentine na Austria kuri uyu wa Mbere. Nubwo yatangiye umukino adahirwa kuko yahushije penaliti mu minota ya mbere, ntiyacitse intege.
Mu gice cya mbere cy’umukino, Messi yatsinze igitego cyiza yateye ari kure y’izamu, cyamuhesheje kurenga Miroslav Klose wari usanzwe ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi. Mbere y’uko umukino urangira, yongeye kubona izamu, bituma arushaho gushyira intera hagati ye n’uwo yari amaze gusimbura kuri urwo rutonde.
Messi, wujuje imyaka 39 kuri uyu wa Gatatu, amaze gutsinda ibitego bitanu mu mikino ibiri gusa ya mbere y’iri rushanwa, ibintu bikomeje gutuma agaragaza ko n'ubwo imyaka igenda yiyongera, agifite ubushobozi bwo guhindura umukino no gutandukanya amakipe.
Aya mateka Messi agezeho nyuma y’iminsi itoroshye yanyuzemo bitewe n’uburwayi buri kuvugwa bwa se, Jorge Messi.
Kuba Messi akomeje kwitwara neza muri iri rushanwa biratanga icyizere ku bafana ba Argentine, cyane cyane mu gihe ikipe yabo ikomeje urugendo rwo gushaka kongera kwegukana Igikombe cy’Isi.
Kuri ubu, izina rya Lionel Messi rikomeje kurushaho kwandikwa mu nyuguti z’izahabu mu mateka y’umupira w’amaguru, nyuma yo kuba umukinnyi wa mbere umaze gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi bose mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi.
