Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbuye, aho abaturage bavuga ko icyaha cyabereye ahazwi nk’ikawa zo kwa Padiri.
Abaturage bari hafi y’aho byabereye batangaje ko uyu mwana yagaragaje ibimenyetso by’uko yakorewe ihohoterwa, harimo no kugira amaraso ku myenda yari yambaye. Bavuga ko yahise agaragaza uwamukoreye icyo cyaha.
Umwe mu baturage yagize ati: “Umwana yavuze ko yasambanyijwe n’ibimenyetso babifashe bahita bamujyana ku bitaro byihuse kuko no kugenda ntiyabibashaga.”
Nyuma y’iyo mpanuka, uwo mwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kinazi kugira ngo ahabwe ubuvuzi n’ubundi bufasha bukenewe.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uwo mugabo yaba yarahuye n’uwo mwana mu nzira, akamushukisha kumusuhuza mbere yo kumujyana mu gace kegereye amashuri ya Kabuga, aho bivugwa ko yamusambanyirije.
Abaturage bo muri ako gace bavuga kandi ko uwo mugabo yari asanzwe avugwaho imyitwarire nk’iyo, bakagaragaza impungenge ko ashobora kuba yarigeze kugerageza cyangwa gukora ibikorwa nk’ibyo ku bandi bana.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ntabwo ari ubwa mbere ni nk’inshuro ya gatatu afata abana ku ngufu. Ni urubyiruko arimo kwangiza, ubwo rero aho kugira ngo atwangirize abana leta nimugumane.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye bwemeje ko iki kibazo buri kugikurikiranira hafi. Umuyobozi w’umurenge, Muhire Floribert, yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibivugwa no kugira ngo amategeko akurikizwe.
Mu gihe iperereza rikomeje, uwo mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi aho akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana.
