Abanyeshuri barindwi bigaga ku Ishuri rya GS Runaba riherereye mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, bafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo byibasiye abarimu babo.
Ibi byabaye ku wa 24 Kamena 2026, aho ubuyobozi bw’ishuri bwatabaje inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Butaro, nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri bagaragaye mu myigaragambyo yaje kuvamo gukubita abarimu.
Amakuru ava mu nzego zashinzwe gukurikirana iki kibazo avuga ko abanyeshuri bakekwaho uru rugomo ari Ndayizeye Elissa w’imyaka 18, Iradukunda Patrick, Irabishoboye Elisa, Izadufasha Gad na Fitumukiza Adjey bose bafite imyaka 16, Irumva Jado Fis w’imyaka 17 ndetse na Utuje Manzi Kevin w’imyaka 15.
Abarimu bivugwa ko bakubiswe muri ibi bibazo ni Nshimiyimana Michel w’imyaka 33, Nkundineza Jean Marie Vienny w’imyaka 45 na Bucyayungura Jean Baptiste w’imyaka 35.
Nyuma yo gufata aba banyeshuri, ubuyobozi bw’Umurenge wa Butaro ku bufatanye na Polisi bwagiranye inama n’abanyeshuri bo kuri iri shuri, hagamijwe kubashishikariza kurangwa n’imyitwarire myiza, kubaha abarimu no gukurikiza amategeko agenga uburezi.
Mu butumwa bwatangiwe muri iyo nama, abanyeshuri basabwe kwirinda ibikorwa by’urugomo n’imyitwarire ishobora guhungabanya ituze ry’amashuri. Abanyeshuri bitabiriye iyo gahunda bagaragaje ubushake bwo kwisubiraho no gukosora amakosa yaba yarabaye.
Abakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro, mu gihe hategerejwe ko abarimu bahohotewe batanga ikirego muri RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.
Ubuyobozi bw’inzego bireba bwibukije ko ishuri rigomba kuba ahantu h’uburere, ubumenyi n’ikinyabupfura, busaba abanyeshuri gukemura ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro no kubaha abayobozi n’abarimu babo.
Tags
RWANDA
