IBTC - Kwiga gukanika ndetse n'indi myuga byatangiye kwigishirizwa kuri enterineti

Kwiga gukanika imodoka & moto bikoresha imuriro w'amashanyarazi bigiye kujya bikorerwa kuri internet

Ikigo cya IBTC Film and Design School kiratangaza ko cyakomeje guteza imbere uburyo bwo kwigisha hifashishijwe internet, hagamijwe korohereza abantu kubona ubumenyi batiriwe bajya ku ishuri. Ubu abanyeshuri bashobora gukurikira amasomo bakoresheje telefoni cyangwa mudasobwa aho bari hose, bagahabwa ubumenyi mu myuga itandukanye ikenewe ku isoko ry'umurimo.

Binyuze ku rubuga rwa IBTC e-learning, hatangwa amasomo arimo gukanika moto n'imodoka z'amashanyarazi n'iza Hybrid, gukanika frigo, gushyiraho camera z'umutekano (CCTV), ibyuma bikonjesha ndetse n'amategeko y'umuhanda.

Umuyobozi wa IBTC Film and Design School, Uwizeyimana Jilly Claude, yavuze ko impamvu bahisemo gukoresha ikoranabuhanga ari ukugira ngo ubumenyi bugere kuri benshi. Ati: “Ab’iki gihe bakeneye gukomeza guhabwa ibyo bakeneye by’ubumenyi, bitabasabye ko baza ku ishuri.”

Yasobanuye ko kwiga hifashishijwe internet bifasha abanyeshuri kugabanya amafaranga bakoreshaga mu ngendo, bakanabona umwanya wo gusubiramo amasomo igihe babishakiye. Yongeyeho ko amasomo yose atangwa mu rurimi rw'Ikinyarwanda kugira ngo yorohere buri wese kuyasobanukirwa, kandi ko abiga batemererwa guhabwa impamyabushobozi batabanje gukora imenyerezamwuga.

Ati: “Twizera ko umuntu wigiye Online abyumva neza mu Kinyarwanda uko bikora, cyane ko uwize yifashishije iyakure tutamuha icyemezo cy’impamyabushobozi atabanje gukora imenyerezamwuga.”

IBTC ivuga ko gahunda yayo y'igihe kirekire ari ugukomeza kwagura ubu buryo bwo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga no kubugeza mu bihugu bitandukanye bya Afurika. 

Ubuyobozi bw'iki kigo busanga kwigisha mu ndimi zikoreshwa n'Abanyafurika bizafasha benshi kubona ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no guhangana n'isoko ry'umurimo rihora rihinduka.

Post a Comment

Previous Post Next Post