Abanyarwanda bakunda imyidagaduro n’imikino bafite amatsiko y’umukino uzahuza Anita Pendo na Mama Sava mu iteramakofe, mu gikorwa cyihariye kizabera muri Petit Stade ku wa 5 Nyakanga 2026.
Uyu mukino uri mu rwego rwo guhuza imyidagaduro n’imikino, aho ibyamamare bizwi mu Rwanda bizagaragaza ubushobozi bwabyo mu ringi imbere y’abafana n’abakunzi b’iteramakofe.
Anita Pendo, wamamaye mu mwuga w’itangazamakuru, kuyobora ibitaramo no kuvanga imiziki, yavuze ko nubwo ari ubwa mbere agiye gukina umukino nk’uyu, amaze igihe yitegura kandi afite icyizere cyo kuzitwara neza.
Ati “Yego, ni ubwa mbere ngiye gukina uyu mukino, ariko murabizi ko nkunda kugerageza ibintu byinshi. Iyo witoje neza nta cyo utakora. Kuri iyi nshuro ndi kwitoza cyane kandi nizeye kuzatsinda.”
Ku ruhande rwa Mama Sava, wamamaye cyane muri sinema nyarwanda, na we yagaragaje ko atagiye muri iri rushanwa ari umushyitsi ahubwo ko afite intego yo gutahana intsinzi.
Ati “Ndi kwitoza kuko nifuza gutsinda. Niba munzi neza, nkunda gukora ibintu byanjye neza. Nizeye ko umukino uzarangira ndi ku ruhande rw’abatsinze.”
Abateguye iki gikorwa bavuga ko uyu mukino uzaba umwe mu izakurura abantu benshi kubera ko uhuza abantu bamaze igihe bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.
Uretse guhangana kwa Anita Pendo na Mama Sava, hazaba hanateguwe indi mikino y’iteramakofe izahuza abakinnyi batandukanye, bikazatuma abazitabira babona imyidagaduro n’imikino ku rwego rwo hejuru.
Amatike yo kwinjira muri ibi birori yashyizwe ku byiciro bitandukanye birimo amafaranga y’u Rwanda 2,000, 10,000 na 20,000 bitewe n’aho umuntu azicara.
Mu gihe imyiteguro ikomeje kugana ku musozo, abakunzi b’aba bombi bakomeje kugirana impaka ku uzasezerera undi muri ringi, mu mukino utegerejwe kuzatanga ibyishimo n’amarangamutima menshi ku bazawitabira.
