Kurara wambaye ubusa - ibanga ryo gusinzira neza


Ubushakashatsi butandukanye ku buzima bw’ibitotsi bugaragaza ko uburyo umuntu aryamamo bushobora kugira uruhare runini ku ireme ry’ibitotsi agira buri joro. Mu byo abahanga bagarukaho harimo imyambarire umuntu ahitamo igihe cyo kuryama, aho bamwe bavuga ko kurara wambaye imyenda mike cyangwa nta myenda bishobora gufasha umubiri kuruhuka neza.

Abahanga mu by’ubuzima bw’ibitotsi basobanura ko mbere y’uko umuntu asinzira, umubiri usanzwe ugabanya ubushyuhe bwawo gahoro gahoro. Iyi ni imwe mu nzira zifasha ubwonko kwakira ubutumwa bwerekana ko igihe cyo kuruhuka kigeze.

Joseph Dzierzewski ukora mu muryango National Sleep Foundation asobanura ko kugabanuka k’ubushyuhe bw’umubiri ari ingenzi mu gutuma umuntu agira ibitotsi byimbitse. Iyo ibidukikije bidafasha umubiri gukonja uko bikwiye, ibitotsi bishobora guhungabana.

Abashakashatsi bavuga ko imyenda iremereye cyangwa ifashe cyane ishobora gutuma ubushyuhe bw’umubiri buguma hejuru igihe kirekire, bigatuma umuntu abira ibyuya cyangwa akajya abyuka kenshi mu ijoro.

Ni muri urwo rwego bamwe bahitamo kurara bambaye imyenda yoroshye cyane cyangwa ntibayambare na busa, bavuga ko bibafasha kumva bisanzuye no kugira ibitotsi bihamye.

Icyakora, impuguke zishimangira ko kudambara imyenda atari byo byonyine bituma umuntu asinzira neza. Ahanini, ireme ry’ibitotsi rishingira ku bushyuhe bw’icyumba, ubuziranenge bw’uburiri ndetse n’imibereho ya buri munsi.

Abahanga bavuga ko icyumba cyo kuraramo gikwiye kugira ubushyuhe buri hagati ya dogere Celsius 15 na 19 kugira ngo umubiri ubashe kugera ku rwego rwiza rwo kuruhuka. Banasaba gukoresha amashuka n’ibiringiti byorohereza umwuka gutambuka kugira ngo ubushyuhe budakomeza kwiyongera.

Hari n’ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu baryama ahantu hakonje kandi hafite umwuka uhagije bakunze kugira ibitotsi byimbitse kandi bikaramba kurusha abarara mu byumba bishyushye cyane.

Ku bagabo, impuguke mu buzima bw’imyororokere zigaragaza ko ubushyuhe bwinshi bushobora kugira ingaruka ku mikorere y’intanga ngabo, bityo kurara ahantu hakonje bikaba bishobora gufasha mu kubungabunga ubuzima bw’imyororokere.

Abaganga banibutsa ko kugira ibitotsi byiza bidashingiye gusa ku myenda umuntu yambaye. Kugabanya ikoreshwa rya telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mbere yo kuryama, kwirinda ikawa cyangwa ibindi binyobwa birimo caffeine nijoro, no kugira gahunda ihoraho yo kujya kuryama no kubyuka ku masaha amwe, byose bigira uruhare mu kunoza ibitotsi.

Nubwo abantu batandukanye bagira ibyo bakunda mu gihe cyo kuryama, impuguke zihuza ku gitekerezo kimwe ko icy’ingenzi ari ugushaka uburyo butuma umubiri ugira ubushyuhe bukwiye kandi ugasinzira neza. Bityo, yaba urara wambaye imyenda mike, myinshi cyangwa nta yo, ikigamijwe ni ukugira ibitotsi byiza bifasha umubiri n’ubwonko gukora neza ku munsi ukurikiyeho.

Post a Comment

Previous Post Next Post