Espagne igiye gucakirana n’u Bufaransa muri ½ cy’Igikombe cy’Isi

Ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa yasereye Maroc izahurira n'iya Espagne yaraye isereye u Bubiligi muri 1/2 cy'irangiza mu Gikombe cy'Isi 2026

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yakatishije itike yo gukomeza muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho izahura n’u Bufaransa mu mukino utegerejwe na benshi, nyuma yo gusezerera u Bubiligi ibitego 2-1.

Uyu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri Los Angeles Stadium, watangiye amakipe yombi akinana imbaraga nyinshi, buri ruhande rushaka kwiharira umukino no gufungura amazamu hakiri kare.

Espagne ni yo yabonye igitego cya mbere ku munota wa 30, nyuma y'uko Fabian Ruiz atsindiye ikipe ye ku mupira wari utabawe neza n'umunyezamu Thibaut Courtois, wari utewe na Dani Olmo.

Ibyishimo by'Abanya-Espagne ntibyatinze kuko ku munota wa 41 Charles De Ketelaere yahise yishyurira u Bubiligi igitego n'umutwe ku mupira mwiza yahawe na Timothy Castagne, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.

Agarutse mu gice cya kabiri, Espagne yakomeje kotsa igitutu abo bahanganye, mu gihe u Bubiligi bwakomezaga kwirwanaho. Gusa ku munota wa 71 bwahuye n'ikibazo nyuma y'uko umunyezamu wabwo Thibaut Courtois avunitse, agasimburwa na Senne Lammens.

Umutoza Luis De La Fuente yakoze impinduka zatanze umusaruro, yinjiza Mikel Merino mu kibuga ku munota wa 86. Nyuma y'iminota ibiri gusa, Merino yatsinze igitego cyahesheje Espagne intsinzi n'itike yo gukomeza muri ½ cy'irangiza.

Nyuma yo kugera muri iki cyiciro, Espagne igiye kwisobanura n'u Bufaransa, bwabonye itike nyuma yo gusezerera Maroc. Uwo mukino wa ½ uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2026, guhera saa tatu z'ijoro.

Espagne kandi ikomeje kwerekana urwego rwo hejuru, kuko imaze imikino 36 idatsindwa. Ni mu gihe umutoza wayo Luis De La Fuente akomeje kwandika amateka adasanzwe, aho amaze imikino 13 atazi gutsindwa, irimo 12 yatsinze n'umwe yanganyije.

AMAFOTO:


Post a Comment

Previous Post Next Post